Igishanga cya Gikondo

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga

Ubushakashatsi bwerekana, ubwinshi bw’ibishanga muri Kigali bwavuye kuri kilometero kare 100 bugera kuri kilometero kare 77.

Ibyo wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Ibishanga bigomba kuvugururwa mu mujyi wa Kigali biri kuri kilometero kare 15, bingana na 20%, ibishanga bisabwa gukoreshwa mu buryo burambye bingana na 29%, ibishanga byo kubungabunga 38% naho ibindi bikazashyirwamo ibikorwa by’imyidagaduro.Itegeko rigena ko mu bishanga hatubakwa, ariko nk’inyubako zirebana n’ubukerarugendo zishobora gutangirwa uburenganzira na Minisiteri ifite kurengera ibidukikije mu nshingano.[1]REMA ivuga ko inkunga ituruka ku kigo cyita ku bidukikije ku isi (GEF) binyuze muri Banki y’Isi izafasha kubungabunga ibishanga byangiritse mu Mujyi wa Kigali, bikaba byari byitezweho ko u Rwanda rwagombaga guhabwa miliyoni 7 z’amadolari muri uwomushinga.abantu bari bafite inganda mu gishanga cya Gikondo cyari cyarahinduwe icyanya cy'inganda, ariko ziza kwimurwa, zijyanwa mu cyanya inganda zagenewe i Masoro mu Karere ka Gasabo.[2]Ni umushinga watangiye ahagana mu mwaka wa 2013, kugira ngo hatunganywe hashyirwe ubusitani bw’icyitegererezo n’ibindi bikorwa nyaburanga. Wagombaga kurangira mu mwaka wa 2016, gusa ukomeza kugenda wigizwa inyuma bitewe n’ubushobozi buhambaye byasabaga.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-igiye-kwishyuza-amafaranga-yatanzwe-nk-ingurane-mu-gishanga-cya-gikondo
  2. https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/kigali-i-gikondo-aharimo-kwimurwa-inganda-hagiye-gukorwa-ikiyaga