Igipimo cyo Kwigenga mu Mikorere y’Umubiri
Inyandikorugero:Infobox diagnosticIgipimo cyo Kwigenga mu Mikorere y’Umubiri ( FIM ) ni igikoresho cyo gusuzuma kigamije kwerekana urwego rw’imikorere y’abarwayi mu gihe cyose cy’ubuvuzi bwo kongera ubushobozi nyuma yo kugira stroke, ibikomere ku bwonko, ibikomere ku mugongo cyangwa kanseri .Igipimo gikoreshwa ahantu hatandukanye harimo ibigo byita ku barwayi bakeneye ubuvuzi bwihariye n’amavuriro ahuza ubuvuzi bwihuse (acute), ubuvuzi bw’igihe gito (sub-acute) n’ubuvuzi bwo kongera ubushobozi (rehabilitation care). Gikorwa ku gihe cyo kwakira umurwayi no kuva mu bitaro by’ubuvuzi bwo kongera ubushobozi, kikaba igikoresho gihoraho cyo gukusanya amakuru agamije kugereranya ibyavuye mu kuvura abarwayi mu rwego rw’ubuzima rusange. [1] FIM igamije kandi gufasha abaganga gukurikirana impinduka mu mikorere y’abarwayi kuva batangiye kwakira ubuvuzi kugeza bageze ku gusohoka no gukurikirwa nyuma yaho.Igipimo cyerekana urwego rw’ubumuga bushingiye ku manota umurwayi abona mu byiciro 18, byibanda ku mikorere y’umubiri (motor function) no ku bwenge (cognitive function). Buri cyiciro gisuzumwa hakoreshejwe urwego rwa 7 aho 1 = gukenera ubufasha bwuzuye (<25% kwigenga) naho 7 = kwigenga 100%. [1][2] Bityo, amanota ya FIM ashobora gusobanurwa nk’igaragaza urwego rw’ubwigenga cyangwa uburemere bw’ubufasha umuntu akeneye. Uru rugero rukoreshwa gusuzuma uburyo umuntu ashobora gukora ibikorwa by’ibanze bya buri munsi, bityo hagamenyekana uko azaba akeneye ubufasha bw’abandi. [1] Ibindi bice bisuzumwa birimo imikorere y’umubiri, nko kureba neza uburyo abarwayi bimuka kandi bagenda, ndetse n’imikorere y’ubwenge, nko kureba uko bafatanya n’abandi, uko batumanaho, kandi bakamenya gutunganya amakuru. [2] FIM yatekerejwe ku bantu bagize stroke, ariko ikoreshwa kandi mu gusuzuma ubumuga mu bindi bihe by’uburwayi. [2]
Reba
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 1.2 Chumney, Douglas; Nollinger, Kristen; Shesko, Kristina; Skop, Karen; Spencer, Madeleine; Newton, Roberta A. (2010). "Ability of Functional Independence Measure to accurately predict functional outcome of stroke-specific population: Systematic review" (PDF). The Journal of Rehabilitation Research and Development. 47 (1): 17–30. doi:10.1682/JRRD.2009.08.0140. PMID 20437324.
- ↑ 2.0 2.1 2.2 Furlan, JC; Noonan, V; Singh, A; Fehlings, MG (August 2011). "Assessment of disability in patients with acute traumatic spinal cord injury: a systematic review of the literature". Journal of Neurotrauma. 28 (8): 1413–30. doi:10.1089/neu.2009.1148. PMC 3143412. PMID 20367251.