Igihugugikize kuruta ibindi
Ibihugu 3 bikize kurusha ibindi muri Afurika
[Hindura | hindura inkomoko]1.Afurika y’Epfo
Afurika y’Epfo iza ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’ibihugu bikize muri Afurika hashingiwe ku musaruro mbumbe.
Iki gihugu gifite umusaruro mbumbe wa miliyari 595.7 z’amadorali. Ubukungu bushingiye cyane ku mabuye y’agacuro nka diyama na Zahabu.
2. Egypt(Misiri)
Egypt ni igihugu cya kabiri gikize muri Afurika, gifite umusaruro mbumbe wa miliyari 551.4 z’amadorali.
Ubukungu bwa Egypt bushingiye ku ikoranabuhanga, ubukerarugendo bitewe n’ibirango by’amateka ifite nka za Pyramide...abaturage benshi bitungiwe n’ibikorwa bakorera ku nkengero z’uruzi rwa Nil.
3. Nigeria
Ku mugabane w’Afurika yose Nigeria ni igihugu cya gatatu gikize, gifite umusaruro mbumbe wa miliyari 478.5 z’amadorali. Ni igihugu cya mbere gituwe cyane muri Afurika, inganda zacyo zituma kiza ku mwanya wa gatatu mu bihugu bizifite nyinshi muri Afurika.