Igihugu kiri kwitegura ko gishobora gusibama ku isi
Tuvalu igizwe n’ibirwa icyenda bitoya biri muri 4,000 Km uvuye muri Australia. Ibihugu bituranyi bya hafi ni Kiribati, Samoa na Fidji. N’uburyo bigoye gutekereza ko aho hantu hashobora kuva ku butaka bw’isi burundu. Bisa n’ibidashoboka.
Gusa ku baturage benshi mu birwa bimwe na bimwe, ubwo bwoba ni impamo.Kuzamuka kw’urugero rw’inyanja kubera ihindagurika ry’ikirere riri gutuma ubutaka burengerwa bakanabura amazi meza.
Kimwe na Kiribati na Maldives, Tuvalu nayo ni igihugu kigiye kugerwaho by’umwihariko n’ingaruka zo gushyuha kw’isi.Ibice bimwe by’ibi bihugu biri ku butaka bufite ishusho y’impeta ifunze cyangwa y’igice y’ubutaka bukikije ikizenga cy’amazi.
Tuvalu yagiye kandi yugarizwa n’inkubi z’imiyaga ikaze mu bihe by’ubushyuhe, nk’uko Kofe abivuga. Ubushyuhe bwangije ubworozi bw’amafi muri iki kirwa.Ariko hari ikindi kibazo gikomeye, ingaruka z’amazi y’inyanja ku mazi meza.
Imbogamizi
[Hindura | hindura inkomoko]Ibihugu by’ibirwa nka Tuvalu bimaze imyaka irenga 30 bisaba ko ku isi hafatwa ingamba zihamye mu kurwanya kwangiza ikirere.
Mu 1990, ibi bihugu biri mu nyanja ya Pasifika hamwe n’ibindi birwa bya Karayibe n’ibyo mu nyanja y’Ubuhinde nka Maldives, byakoze ihuriro ngo bigire ingufu z’ijambo mu kurwanya ihindagurika ry’ibihe.
Ihuriro ry’ibi bihugu bitoya ryiswe AOSIS, ubu ririmo ibihugu 39 kandi ryagize uruhare mu kwereka isi n’ibihugu bikize ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.
Ibi bihugu bisaba ko byishyurwa ibyangiritse, ndetse byasabye ko iyo ngingo ishyirwa mu masezerano ya Paris yo mu 2015.
Mu nama ya COP26 iheruka, umukuru wa AOSIS, Gaston Browne, minisitiri w’intebe w’ibirwa bya Antigua-na-Barbuda, yibukije ko “Ibi bihugu bitoya by’ibirwa bitanga munsi ya 1% gusa ku byuka bihumanya ikirere.”
Abahanga babivugaho iki?
[Hindura | hindura inkomoko]Itsinda mpuzabihugu ry’abahanga mu by’ikirere rya ONU/UN ryiswe GIEC muri raporo yaryo yasohotse mu kwezi kwa munani rivuga ko urugero rw’inyanja rwazamutse inshuro eshatu ku rwego rw’isi hagati ya 1901 na 2018, ni urugero rwa 3,7mm ku mwaka.”Ariko ibintu ni bibi cyane ku birwa bya Pasifika“.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2018 n’abahanga bo muri Amerika no mu Buholandi buvuga ko “Igice kinini cy’ibi birwa ntikizaba kigiturwa hagati muri iki kinyejena”.
Impamvu ni ukwiyongera kw’inyanja kuzatera kurengerwa kw’ubutaka.