Jump to content

Igihugu cya Vietnam

Kubijyanye na Wikipedia

Iyo uvuze Vietnam benshi mu barebaga agasobanuye bahita bumva intambara, ndetse hari abazi ko ari igihugu cyasenyutse, gikennye, kibamo akavuyo kandi kitagira umutekano kubera filme nyinshi zagikinweho zirenga 180 zose zivuga intambara yo muri Vietnam benshi bazi nk’iyo Amerika yatsinze.

Iki gihugu gifite byinshi byihariye bitari iyi ntambara yamaze imyaka 20 (1955-1975) ihanganishije Vietnam y’Amajyaruguru yari ishyigikiwe n’ibihugu by’aba-communiste [u Bushinwa n’Abasoviyeti] na Vietnam y’Amajyepfo yari ishyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yaje no gutsindwa.

Vietnam ikubye u Rwanda inshuro zirenze 12 kuko ifite ubuso bwa kilometero kare 331.212. Ihereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Aziya, igahana imbibi n’u Bushinwa, Cambodia na Laos.

Ni igihugu gifite ibyiza nyaburanga byinshi birimo ubuvumo burebure ku Isi, Hang Son Doong, bureshya na kilometero icyenda, nko kuva Nyabugogo ujya ku Ruyenzi, bufite ubujyakuzimu bwa metero 150 bivuze ko washyiramo inyubako ya Kigali City Tower hejuru yayo hagasigara metero 60.

Umurwa mukuru

[Hindura | hindura inkomoko]

Hanoi, umurwa mukuru w’iki gihugu urangwamo urujya n’uruza rw’abantu benshi bavanze na moto zirusha ubwinshi imodoka kuko muri miliyoni 96 z’abaturage bahatuye, abarenga kimwe cya kabiri baba batunze moto, ndetse uhageze kwambuka umuhanda byakubera ikizamini kubera ubwinshi bwa moto ziba ziri mu muhanda.

Abaturage b’iki gihugu bahurira ku rurimi rw’iki-Vietnam n’Icyongereza, aho usanga mu bwoko 54 buhaba bwose buvuga indimi zitandukanye, ndetse bukagira n’imico itandukanye.[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/article/ibyo-wamenya-kuri-vietnam-kimwe-mu-bihugu-bikora-inkweto-nyinshi-ku-isi-amafoto