Icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana
Icyanya cyahariwe inganda mu Karere ka Rwamagana giherereye mu Murenge wa Mwulire aho cyubatswe ku buso bwa hegitari 80. [1] [2]
Amateka
[hindura | hindura inkomoko]Iki cyanya kibarizwamo inganda icumi zikora neza, enye zimaze kubakwa zitaratangira gukora n’izindi nyinshi zamaze kugura ubutaka zitaratangira kubakwa. Zimwe mu nganda icumi zatangiye gukora harimo uruganda rukora ibisuguti, urukora inzoga mu bitoki, urukora amatiyo n’ibigega by’amazi, urwumisha imbaho rukanazikoramo ibintu bitandukanye birimo intebe, imitiba ya kijyambere, urukora fer á beteau, urukora imyenda, urukora ibiryo by’amatungo n’izindi nyinshi zitandukanye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana bwemeje ko iki cyanya cyongerwaho izindi hegitari 80 zose hamwe zikaba 160 nyuma y’aho ubutaka bwari bwaragenewe kubakwaho inganda buguzwe bwose bugashira.
Urubyiruko rusaga1000 rumaze kubona akazi mu gihe biteganyijwe ko inganda zose nizitangira kuhakorera abarenga 6000 aribo bazahabona akazi.[1][3]
Indanganturo
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ 1.0 1.1 https://www.igihe.com/ubukungu/article/imishinga-itandatu-iri-guhindura-isura-n-imibereho-y-abatuye-rwamagana
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rwamagana-abafite-ibibanza-mu-cyanya-cy-inganda-basabwe-kwirinda-kubigurisha
- ↑ https://muhaziyacu.rw/amakuru/rwamagana-icyanya-cyinganda-cyatangiye-kubyazwa-umusaruro/