Icyansi

Icyansi ni kimwe mu bikoresho byakera bakoreshawa n'abakurambere bu Rwanda, ndetse cyarangaga umuco nyarwanda, aho icyansi cyari kimwe mu byakoreshwaga mu gukama cyangwa se mu gufata neza amata .[1] icyansi cyabaga ari inkongoro yabazwaga mugiti cy'umusave cyangwa umukerenke n'isabo byakurwaga mu nzuzi zirega ibicuma zigaterekwa zikamara igihe zikabyazwamo icyansi cyo kubungabunga amata mumuco nyarwanda.

Mu muco nyarwanda, icyansi ni igikoresho cy’umwimerere gikoreshwaga mu gukama amata avuye ku nka. By’umwihariko, cyari kimwe mu bikoresho by’ingenzi mu kubungabunga amata, kuzirinda umwanda, no kugaragaza agaciro k’inka mu muryango.[2]
Icyansi
[Hindura | hindura inkomoko]Icyansi kiraziririzwa ndetse niyo cya'menetse hari umvugo bakoresha , icyansi nti kimeneka ahubwo kirabyara, cyangwa kiraseka. [3]