Icungamutungo
ICUNGAMUTUNGO
[Hindura | hindura inkomoko]Icungamutungo ni ikintu nk' abantu dukenera mu buzima bwa buri munsi. Icungamutungo ni uburyo bwo kugenzura, gucunga, no gukoresha neza umutungo cyangwa ibikoresho mu buryo bw'umwuga cyangwa bwateguwe, kugira ngo bigerweho intego zitandukanye kandi bikoreshwe mu buryo bukwiye.
[Hindura | hindura inkomoko]Rero mu buzima bwiki gihe bitewe naho iterambere rigeze abantu tubayeho ibintu byose dukeneye kandi dutunze dukeneye kubicunga "icungamutungo" rishobora kugaruka ku gucunga umutungo w'umuntu cyangwa ikigo, harimo kubika no kugenzura imari, ibikoresho, ndetse n'ibindi byangombwa, kugira ngo bifashe kugera ku ntego z'imari cyangwa z'ubucuruzi.
Mu Rwanda hari ishami ry' icungamutungo umuntu wifuza kumenya ibijyanye n' icungamutungo ntiyabura aho yabyigira.Mu nzego zitandukanye, icungamutungo rishobora gukoreshwa mu gucunga umutungo wa leta, wa sosiyete, cyangwa wa buri wese mu rwego rwo kumenya aho umutungo uherereye no gukoresha neza ibikenerwa byose mu gihe gikwiye.
Akamaro k' icungamutungo
[Hindura | hindura inkomoko]icungamutungo rifite akamaro kanini harimo:
1.Ridufasha mu gukoresha neza umutungo.
2.Kugira gahunda n' imikorere myiza.
3.Kubaka ubushobozi bwo kwikemurira ibibazo.
4.Guteza imbere ibikorwa by' iterambere.
5.Kwirinda ibibazo by' ubukungu n' ingaruka zabyo.
