Ibyo wamenya ku mpyisi\
ibyo wamenya ku impyisi imwe munyamaswa zitinyitse mu ishyamba, ibarwa munyamaswa zinkazi n'intare nizipfa kuyigondera kuko insuro nyinshi usanga zirwanira umuhigo nubwo waba wishwe n'intare, ubudahangarwa bw'impyisi buturuka kurwsaye rwayo rukomeye ku buryo bushobora guhekenya kandi rukajanjagura igufa ry'inzovu. [1]
ibyo wamenya ku mpyisi
[Hindura | hindura inkomoko]ubusanzwe mumuryango w'impyisi harimo ubwoko bune butandukanye, impyisi zirangwa no kugira ibidomo binini ku ruhu rwazo kuko uko zigenda zitandukana niko nimiterere n'imigaragarire y'amabara y'uruhu igaragara itandukaniraho, kugeza ubu ku rwego rw'isi habarirwa impyisi ziri hagati 27000-47000, umuvuduko wayo ku isaha ushobora kugera kuri kilometero 60,impyisi ishobora gupima kilogarama ziri hagati ya 40-64 igihagararo cy'impyisi gishobora kubarirwa hagati ya santimetero 70-91, uburebure bwayo burihagati ya santimetero 95-166.
imibereho y'impyisi
[Hindura | hindura inkomoko]mubijyanye nimibanire yazo izi nyamaswa zibaho nkizindi nyamabere zitandukanye , mu jyihe cyaninjoro zireba neza cyane bigatuma zihiga ninjoro kumankwa zikaryama hafi yimyobo yazo, ziba mumiryango aho umuryango uba uyoborwa nimpyisi y'ingore, iyo zishatse kuganga zijya kure yimyobo yazo nabwo bukaba ubundi buryo bwokwerekana agace ziherereyemo , zijyira amajwi ajyera kure cyane izo bikazifasha mu buryo bwo guhanahana amakuru n'izindi zo mu bwoko zibarizwamo.[2]
imyororokere y'impyisi
[Hindura | hindura inkomoko]ubu bwoko bw'impyisi icyigabo gishobora kwimya ibigore byinshi kubwagura bishobora kuba igihe icyaricyo cyose mumezi agize umwaka, iyo ikigore kimaze kubangurirwa kibwegeka amezi ane kandi kongera kwima ku yindi nshuro bikorwa hagati y'amezi 11 na 21, ikigore kibwagurira mu isenga kandi kikabwagura ibibwana hagati ya 1-3 ariko inshuro nyinshi biba aribibwana bibiri , bigacutswa hagati yamezi 12 na 18, impyisi, impyisi yingabo iva mumuryango yavukiyemo ku myaka ibiri mu gihe impyisi y'ingore ihaguma.
intanganturo
[Hindura | hindura inkomoko]2.Iyo bavuga ko impyisi yarongoye biba byagenze gute? - Kigali Today