Ibyangiza ibidukikije mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Imyuka iva mu modoka zishaje

Minisiteri y’Ibidukikije mu Rwanda yagaragaje urutonde rw’ibintu byangiza ibidukikije birimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorwa by’inganda n’inyubako.

Ubugenzuzi[hindura | hindura inkomoko]

Ubugenzuzi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije [REMA] hagati ya tariki 8-14 Kanama 2022, bwatahuye ko uturere twa Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Ngororero ndetse n’uturere dutatu two mu Mujyi wa Kigali ari two turi ku isonga mu kugira ibikorwa byangiza ibidukikije.

REMA yagaragaje ko nibura ibigo bitanu bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibigo bitanu bicukura ibumba ndetse n’ibigo bine bicukura umusenyi mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Gakenke na

Imyanda itabora nka palasitiki

Ngororero, byangiza ibidukikije ku rwego rwo hejuru.

Ubugenzuzi bwagaragaje ko ibigo bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro biteza isuri, bigahumanya imigezi, ibishanga ndetse bikananirwa gusubiranya ibirombe biba byakorewemo ubucukuzi nk’uko inkuru dukesha Newtimes ibivuga.

Itegeko riteganya ko uwakoze ibikorwa byo ahanishwa miliyoni 3Frw. REMA yanasanze hari ibigo bimwe na bimwe bikora bidafite uruhushya.

Amabwiriza[hindura | hindura inkomoko]

Raporo yashyizwe ahagaragara na REMA ku wa Kane tariki 18 Kanama 2022, igira iti “Bimwe mu bigo byakoraga bitaruzuza ibiteganywa n’amabwiriza yo kurengera ibidukikije IEA [Environment Impact Assessment].”

Aya mabwiriza agena ko imishinga itandukanye y’iterambere ishyirwa mu bikorwa harindwa iyangizwa ry’ibidukikije cyangwa ibishobora kwangiza no guhumanya ikirere bikagabanywa ku kigero cyo hejuru gishoboka.

Ibindi bikorwa byangiza ibidukikije birimo inganda n’inyubako z’abantu aho ba nyirabyo bananiwe kubahiriza amabwiriza yo kurengera ibidukikije.

Muri ubu bugenzuzi, inganda esheshatu byagaragaye ko zidafite uburyo bwo gufata imyanda ndetse n’amazi mabi.

Imodoka

REMA igaragaza ko ibindi bikorwa byangiza ibidukikije birimo pulasitike, ahajugunywa imyanda kuri Mont Kigali ndetse n’ibikorwa byo gutema ibiti bitarakura hirya no hino.

Iki kigo cyatahuye imishinga y’inzu 15 zubatswe hakoreshejwe ibiti byasaruwe bitarera aho gukoresha amatafari yabugenewe.

Itegeko riteganya ko umuntu utema ibiti bitarakura ahanishwa gucibwa amande ari hagati y’ibihumbi 300Frw na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe umushoferi ufashwe atwaye ibiti byatemwe bitarera we ahanishwa amande y’ibihumbi 500 Frw naho umuturage ugurisha ibyo biti we acibwa miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/ibungabunga/article/ubucukuzi-bw-amabuye-y-agaciro-ku-isonga-ry-ibyangiza-ibidukikije-mu-rwanda