Ibiti by’imyembe i kayonza

Kubijyanye na Wikipedia

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

imyembe

Abaturage baravuga ko bari gutema ibiti by'imyembe bitewe n’udukoko tw'utumumatirizi twatumye bidatanga umusaruro uretse guteza umwanda gusa. Bavuga ko hatagize igikorwa imyembe yaba amateka mur’iyi ntara. Nimugihe ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi n'ubworozi (RAB) kigira inama abaturage yo kudatema ibyo biti kuko hari abakozi bacyo bari kuzenguruka igihugu bigisha abaturage uko babirinda utwo dukoko.[1][2][3]

Udukoko ibiti[hindura | hindura inkomoko]

igiti cy'umwembe

Udukoko twayogoje ibiti by’imbuto tuzwi ku izina ry’umutaririzi dukomeje guhangayikisha abaturage bafite ibyo biti, cyane cyane imyembe. Abafite ibyamaze kurwara  utwo dukoko,bavuga ko mbere babonaga umusaruro mwinshi w’imbuto z’imyembe ariko ubu nta kizere bafite cyo kuzongera kuyirya.Abaturage bo mu turere twa Ngoma, Kirehe, Kayonza na Rwamagana babwiye Isango Star, ko hatagize igikorwa kur’iki kibazo imbuto z’imyembe zaba amateka mu ntara yabo kandi bari basanzwe bayeza.Umwe, yagize ati: “[imyembe] twarayezaga myinshi ariko ubu turi kubona biri guhinduka. Indwara y’ibiti niyo iri gutuma imyembe itaza. Ubu kurya imyembe ntabwo bizongera.Undi ati: “ Habaga imyembe kuburyo abantu baryaga bose bagasagurira n’amasoko. Ubu imyembe yarapfuye kubera ubwo bukoko bavuga ngo ni ubumatirizo.[1][2][3]

umwembe

Imyembe[hindura | hindura inkomoko]

Ubusanzwe mu bice bitandukanye byo mu ntara y’Iburasirazuba hahoze ibiti byinshi by’imyembe ariko mur’iki gihe hari ubutayu, nk’uko bishimangirwa n’umuturage wo mu karere ka Ngoma, Umurenge wa Jarama.Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) kigaragaza ko umusaruro w’imbuto mu gihugu wagabanutse hagati ya 2019 na 2021. Mu gihembwe cy’ihinga A cya 2019, kuri hegitare hasaruwe ibiro 1 291, naho igihembwe cya B hasarurwa ibiro 1 111.Bigeze muri 2020, mu gihembwe cy’ihinga A, kuri hegitare hasaruwe ibiro 988, naho igihembwe B hasaruwe ibiro  1 068.Ni mu gihe mu 2021 mu gihembwe cy’ihinga A,hegitari yasaruweho ibiro 1 018, naho igihembwe B hasarurwaho ibiro 1 050. Ibi byerekana ko hatagize igikorwa, imbuto by’umwihariko imyembe yaba umugani mu bari basanzwe bayirya.[1][2]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.isangostar.rw/iburasirazuba-udukoko-twateje-ikibazo-ibiti-byimyembe-hari-impungenge-ko-yaba-amateka
  2. 2.0 2.1 2.2 https://bwiza.com/?Kayonza-Abaturage-bibasirwa-n-amapfa-barasaba-Leta-kubagezaho-uburyo-bwo-kuhira
  3. 3.0 3.1 https://umuseke.rw/2021/10/kayonza-hatangijwe-umushinga-wo-gutera-ibiti-byimbuto-ibihumbi-400-mu-kurwanya-inzara/