Ibiti by'imbuto muri Kirehe

Kubijyanye na Wikipedia
Ibiti bitatu by'imbuto muri kirehe

Ubuyobozi mu Karere ka Kirehe bugaragaza ko bukomeje gushyira imbaraga muri gahunda ya Leta y’uko buri rugo rugira ibiti nibura bitatu byera imbuto ziribwa mu rwego kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi, aho hirya no hino muri aka karere iyi gahunda imaze kwitabirwa ku gipimo cya 75%.[1][2][3][4]

ibiti bitatu by'imbuto[hindura | hindura inkomoko]

Akarere ka kirehe

Gahunda y’uko buri rugo rugira ibiti nibura bitatu byera imbuto ziribwa, yatangijwe ku mugaragaro muri 2019/2020 na Minisitiri w’intebe Dr. Ngirente Edouard mu rwego rwo kongera umubare w’ibiti hagamijwe kandi kongera umusaruro w’ubuhinzi no kurwanya imirire mibi.Icyo gihe yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze by’umwihariko abafite aho bahuriye n’ubuhinzi n’ubukungu gushyira imbaraga muri iyi gahunda bikajyana kandi na gahunda yo gutera imboga muri buri rugo.[1][3][5]

ingemwe z’ibiti by’imbuto[hindura | hindura inkomoko]

Abakigorwa no kubona ingemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa hari inama abagirwa, ati: “Hari abo tugenda duha ibiti by’imbuto nka avoka n’imyembe, ariko hari n’inama tugira abaturage kuko nka avoka bashobora kuzituburira. Afashe ikibuto cya avoka yeze neza, akagishyira ahantu nyuma kirimeza, hanyuma akakibatura hahandi akagitera aho gikwiye gukurira; n’ubwo buryo buri mu bwo dushishikariza abaturage gukoresha.”[1][2][4][6]

Abaturage[hindura | hindura inkomoko]

Mu Karere ka Kirehe habarurwa ingo zigera ku bihumbi 97, zituwemo n’abaturage basaga ibihumbi 415; ikigereranyo cy’ubuso buteyeho ibiti n’amashyamba ni 18%.[1][2]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://muhaziyacu.rw/amakuru/kirehe-gahunda-yo-kugira-ibiti-bitatu-byimbuto-kuri-buri-rugo-igeze-kuri-75/
  2. 2.0 2.1 2.2 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kirehe-ishyamba-rya-ibanda-makera-rigiye-kugirwa-icyanya-cy-ubukerarugendo
  3. 3.0 3.1 https://muhaziyacu.rw/amakuru/kirehe-gahunda-yo-kugira-ibiti-bitatu-byimbuto-kuri-buri-rugo-igeze-kuri-75/
  4. 4.0 4.1 https://www.kigalitoday.com/Kirehe
  5. https://www.igihe.com/amakuru/article/kirehe-imishinga-igamije-guhangana-n-ingaruka-z-imihindagurikire-y-ibihe
  6. https://www.igihe.com/amakuru/article/kirehe-imishinga-igamije-guhangana-n-ingaruka-z-imihindagurikire-y-ibihe