Ibitaro bya Kigali bya Kaminuza
Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ni ibitaro byigisha bifite ibitanda 519, biherereye muMujyi wa Kigali,mu Rwanda. Byashinzwe mu 1918 n'abakoloni b'ababiligi [1] [2]. CHUK ni cyo kigo nderabuzima cya mbere cyashinzwe kandi kinini kurusha ibindi mu Rwanda [3] . Cyagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda nyuma ya Jenocide Cyagize uruhare rukomeye mu kongera kubaka urwego rw’ubuvuzi mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 [3] .
Amateka
[Hindura | hindura inkomoko]Inkomoko y'ibitaro bya Kaminuza bya (CHUK) yatangiye mu 1918, ubwo byashingwaga kunshuro ya mbere n'ubuyobozi bw'ingabo z'ababiligi. Icyo gihe, ikigo nderabuzima cyatangiranye n'inyubako yari yarasizwe n'abadage. Gustave Latinne, umuganga w'ingabo z'ababiligi, niwe wagizwe umuyobozi wa mbere w'iki kigo. .
- 1918 : CHUK yatangiye urugendo rwayo nk'ikigo nderabuzima, gitanga service z'ubuvuzi ahanini zigenewe ababiligi n'abaturage baho. CHUK yatangiye urugendo rwayo nk’ikigo nderabuzima, gitanga serivisi z’ubuvuzi ahanini zigenewe Ababiligi n’abaturage bari batuye muri ako gace.
- 1965: Nyuma yo gusanga hacyenewe ubuvuzi guhanitse, CHUK yagizwe ibitaro byuzuye, byongera ubushobozi bwabyo n'ubwoko bwa serivice zatanngwaga
- Kuva Mata 1994 kugeza 1996 : Mugihe cya jenoside yakorewe abatuts, CHUK yagize uruhare rukomeye mu gutanga ubuvuzi, ikora inshingano zitandukanye zirimo kuba ikigo nderabuzima, ibitaro by'akarere n'ibitaro byakira abarwayi boherejwe baturutse hirya no hino mu gihugu
- 2000 : Impinduka ikomeye mu mateka ya CHUK yabaye taliki ya 7 Ukuboza 2000, ubwo hatangizwaga itetegeko nº 41/2000. Iri tegeko ryemeje CHUK nk'ikigo cya Leta gifite ubuzimagatozi, riyihindura ibitaro bya kaminuza byitwa ku mugaragaro Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) [4] .
Ibikoresho
[Hindura | hindura inkomoko]CHUK nibitaro bya leta bizwiho gutanga serivisi kubanyarwanda basanzwe bafite ubwishingizi bwabaturage. CHUK ni ibitaro bya Leta bizwiho gutanga serivisi z'ubuvuzi ku banyarwanda benshi, cyane cyane abafite ubwishingizi bw'ubuzima. Ibitaro byunganira n'inkunga itangwa na Guverinoma y'U Rwanda ndetse n'abaterankunga mpuzamahanga.
- Ubushobozi: CHUK ifite ubushobozi bwa serivisi z'ubuvuzi zishingiye ku bitanda 519, bikayigira kimwe mu bigo nderabuzima binini kandi by'ingenzi mu Rwanda [3] .
- Imikorere y'Ibitaro : CHUK ni ibitaro by'ikitegererezo mu Rwanda, bifite uruhare rukomeye mu kuvura indwara zikomeye no kwakira abarwayi boherejwe n'ibindi bigo nderabuzima biherereye mu bice bitandukanye by'igihugu. [5] .
- Uburezi mu buvuzi : Nk'ibitaro bya Kaminuza , CHUK ifite uruhare rugaragara mu myigishirize y'ubuvuzi no mu gutanga amahugurwa y'abanyeshuri. Bikora nk’ibitaro byigisha bifatanyije na kaminuza ya Rwanda [6] .
Kwimuka
[Hindura | hindura inkomoko]CHUK yimuriwe ahahoze ibitaro bya kera i Nyarugengeijya ku bitaro bya Masak, mu karere ka Kicukiro. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko impamvu nyamukuru y’iyi kwimurwa ari imiterere y’ibikoresho n’aho ibitaro byari bisanzwe biherereye, hatari hakwiriye ku rwego rw’ibitaro bya kaminuza [7] .
Ibitaro bishya byubatswe ku nkunga y’igihugu cy’u Bushinwa, bikazagira ubushobozi burenze ubwo byari bifite, kuko bizaba bifite ibitanda birenga 800, ugereranyije n’ibitanda 519 byari bihari mbere [8] [9].
Reba kandi
[Hindura | hindura inkomoko]- Hôpital Roi Faisal de Kigali (en)
Reba
[Hindura | hindura inkomoko]- ↑ "University Teaching Hospital of Kigali (CHUK)". Nature Index (in Icyongereza). 2023-09-29. Retrieved 2023-10-04.
- ↑ "University Central Hospital of Kigali (CHUK)". Malaria in Pregnancy Consortium (in Icyongereza). Retrieved 2023-10-04.
- ↑ 3.0 3.1 3.2 "Report on the Health Care Sector and Business Opportunities in Rwanda".
- ↑ "Official Gazette nº06 of 10/02/2014" (PDF).
- ↑ "RWANDA HEALTH SYSTEM STRENGTHENING DESIGN TEAM SUMMARY REPORT" (PDF). Archived from the original (PDF) on January 26, 2017.
- ↑ Hersh, Melissa (2019-11-13). "Learning and teaching medicine in Rwanda: Part II". Scope (in American English). Retrieved 2023-10-04.
- ↑ Staff Writer (2023-07-23). "Kigali's University Teaching Hospital Builds New Facility" (in American English). Retrieved 2023-10-04.
- ↑ Uwase, Sheena Teta (2023-01-11). "CHUK relocation construction ongoing". The New Times (in Icyongereza). Retrieved 2023-10-04.
- ↑ Bahati, Moise M. (2023-08-04). "PHOTOS: A closer look at CHUK's future home". The New Times (in Icyongereza). Retrieved 2023-10-04.