Ibihwagari

Kubijyanye na Wikipedia
Amavuta y'Ibihwagari

IBIHWAGARI[hindura | hindura inkomoko]

Ibihwagari ni kimwe mu bihingwa bivamo amavuta kandi bikungahaye cyane ku ntungamubiri zinyuranye zifatiye umubiri

akamaro no mubuzima bwacu. bamwe babyita ruswa abandi bakabwita abirinesoro,

igihwagari kandi gikungahaye kuri vitamine nka B9,B6,B1, manganeziyamu , fosifore ndetse na

ibihwagari

seleniyum na vitamine E na K [1]

AKAMARO[hindura | hindura inkomoko]

Ibihwagari birinda uturemangingo fatizo mu kwangirika

ifite vitamini E igira uruhare mu mikorere y'amaso

ifasha kandi mw'igogora

ibihwagari kandi fifasha ubwonko gukora neza

nibyiza kandi ku mugore utwite kuko bikungahaye kuri vitamini ya B9 ikaba izwiho gufasha

mu mikurire y'umwana uri munda, bituma uturema ngingo dukura neza.[2]

ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza yitwa colombia university bwagaragaje ko kurya ibihwagari

byibuze inshuro eshanu mu cyumweru bifasha cyane bikana gabanya indwara ya ( inflammation)

ndetse bikanagabanya cyane kurwara indwara zirimo nk'umutima umuvuduko w amaraso

nizindi zidakira. [3]

Ibyo utari uzi ku bihwagari[hindura | hindura inkomoko]

sunflower

Igihwagari ni igihingwa cyera rimwe mu mwaka, kibarirwa mu muryango w’ibyo bita Astéracées Indabyo zacyo usanga ari ngari, gikize cyane ku mavuta [1]aribwa, hafi 40% y’ibikigize ni amavuta kandi ni ingirakamaro mu mubiri w’umuntu.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bihwagari (Tournesol) bwagaragaje ko amavuta akamurwa mu nzuzi zabyo hakurikijwe ubwoko bw’indobanure butandukanye agera kuri 50% by’amavuta abigize, bikungahaye kubyo bita “Acides Gras” kuko habonekamo 12% byayo.

Mu mavuta y’ibihwagari.[2]

mu mavuta yibihwagari gari kandi ngo habonekamo Palmique ariko akarusho habonekamo acide linoleique ari nayo yingirakamaro cyane[3]

abahanga bavuga ko ifite akamaro mugukumira indwara ya Diabeti mumubiri w'umuntu.ikindi kandi kihariye kuri iki gihingwa

nuko amavuta yacyo akungahaye kuri Vitamine E kandi imbuto zacyo zikoreshwa kenshi bazivanga nabimwe mu biribwa mu Rwanda

ndese nahandi muri Afurika bamenye akamaro kacyo

Indi mikoreshereze[hindura | hindura inkomoko]

abantu benshi bumva igihingwa ki gihwagari bagatekereza amavuta acyo gusa ariko mubusanzwe igihwagari kiraribwa

nkuko mu Rwanda dukaranga ubunyobwa ugahekena imbuto zacyo nazo zirakarangwa zigahekenywa ikindi zirumishwa

zigakurwamo ifu ivangwa mumboga zimwe nazimwe kandi bavuga ko ari ingirakamaro kumugore utwite.[4]

Reba hano[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/ubuzima/wari-uzi-ko-ibihwagari-bifitiye-umubiri-akamaro-ntagereranwa
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/guhekenya-imbuto-z-ibihwagari-bigira-akamaro-cyane-ku-bagore-batwite
  3. https://umutihealth.com/ibihwagari/
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/guhekenya-imbuto-z-ibihwagari-bigira-akamaro-cyane-ku-bagore-batwite