Ibiganiro by'umukoresha:PATRICK DUSINGIZIMANA
Add topicMENYA AKARERE KA Nyagatare
[hindura inkomoko]Akarere ka Nyagatare ni kamwe muturere 30 tugize igihugu cy'Urwanda kakaba gaherereye muburasirazuba by'igihugu.
Aka karere rero kakaba gafite imirenge 14 igakikije ariyo: Karama,Mimuri, Musheri, Rurenge , Rukomo, Gatunda, Nyagatare, Karangazi, Rwimiyaga, Ryabega, Rwemasha, Cyabayaga, Kiyombe na Mukama.
Aka nakarere gafite ikicyaro mumurenge wa Nyagatare, aha kandi akaba ari nho harumugi mukuru wakarere. uyumugi wakrere witwa Nyagatare ni umugi ugaragaramo abantu benshi kandi hakaba imirimo ndetse nibikorwa nyabukungu byinshi cyane ugereranije nutundi duce two muraka karere. bityo bigatuma hahora urujyanuruza muri uyu mugi.
UBUKUNGU: Ubukungu bwaka karere bwihariye cyangwa bugaragara cyane mu buhinzi nubworozi; aho ubworozi hagaragara cyane ubworozi bwinka aho usanga hari ibikuyu byinshi cyane byabaturage ndetse birumvikana cyane ko hano kororera hanze byemewe. mubuhinzi twavuga nkubuhinzi bwibigori, doreko arimwo abaturage hafi ya bose bavugako aribwo bubatunze. ariko kandi ntitwakwirengagiza ubucuruzi twavuze hejuri bukorerwa caynecyane mumujyi wa Nyagatare.
Ntitwabura kuvuga kumihanda myiza ya kaburimbo ndetse nindi mihanda yubakishijwe ratelitte igaragara muri aka karere ikaba aringezi kubucuruzi ndetse ikanafasha ababahinzi naborozi kugeza umusaruro wabo ku isoko
UBUREZI
Muburezi aka karere nako ntikasigaye inyuma. ni akarere gafite ibigo byamashuri guhera mumashuri abanza kugeza kuri kaminuza. aha twavugamo kaminuza EAU EAST AFRICA UNIVERSITY ikicaro gikuru kikaba kiri muri akakarere, ndetse hari na kaminuza y'Urwanda ishyami rya Nyagatare( UR NYAGATARE BRANCH).
UBUVUZI
Ubuvuzi nabwo ntimwasigaye inyuma kuko akarere ka Nyagatare gafite ibitaro bibiri aribyo; ibitaro bya Gatunda ndetse nibitaro bya Nyagatare. hari kandi nibigonderabuzima byinshi na amavuriro yibanze azwi nka post de cente mu mirenge aho ubona ubuvuzi bwegerejwe umuturage.
Nkuko tumaze kubivuga rero aka karere ka Nyagatare karimo ibyiza byinshi ubukungu, uburezi, ndetse nubuvuzi byose biteye imbere ni ahantu heza kandi ho gutura no gukorere ibikorwa jyabukungu kuko hari imihanda myiza ndetse nibikorwa remezo bigezweho
igihe.org PATRICK DUSINGIZIMANA (talk) 13:39, 25 Gashyantare 2026 (UTC)