Jump to content

Ibiganiro by'umukoresha:Mechent

Page contents not supported in other languages.
Add topic
Kubijyanye na Wikipedia
  1. BWIZA BW'UWAMPOJEJE

Bwami bw'ubwiza bwuje ubwuzu bwuzuye umutuzo, Mbe bwiza bw'uwampogoje ubwo iyo umbwira Koko Ko uko uteye utiremye wabitojwe nuwagutuje mu muturirwa w'amahoro!.

Narawutembereye ntungurwa n'umutuzo w'abawutangariraga batitaye kuwawutamirije impundu. Naritonze Ngo hato ntatenguhwa ntatoyeho agati kazatunga umutima wange, gusa mudatenguha antugira agatoki aho ibitekerezo n'umutima byaturizaga!

Bidateye kabiri uba uje unsanga maze unsanganiza impumu Ngo mpumure ndetse Ko urwo nsigaje Ari urusanzwe!, Nisanze nsigaye nsabirwa inganzo Ngo nkusigire udusigo disi Ngo nkuririmbire uduhozo!

Ese utaguhoza ninde gihozo wampogoje, Muhoza wampagije nagusanganye unsanganira utitaye kuburyo nasaga, unsiga kumubavu uhumura Ngo ngende mbibwira buri wese Ko nange nahojejwe!


Mugabe wangabiye utagabuye iteka ndakugarukira Ngo witegereze uwo mutungo wantujemo!, Nukuri Ni nk'itetero ry'abato batozwa gutambira Umuremyi;

Itoto ryo si umutako ahubwo Ni ubutunzi butari ibitungangegera! Maze watambuka bati dore umuto mu bato watojwe agaterekwa amata amatiku agatabwa muri yombi!!


Nahawe umuhanano Wo kudaharira nkuhora uko wahoze, ahubwo Ngo nge nkuhagira ihumure maze nkuhindure uhora ahanzwe amaso n'uruhuri rw'abanyamahanga! Abahirimbaniraga kuguhuguza impuguro wahawe nuwaguhanze, twabahariye ubuhubutsi bwabo, ubu bibera mu buhungiro!


Mbe bwiza bwampogoje bwa muhoza wampojeje! Uzaguhora Ko wahiriwe uzamuharire ntuzihorere. Disi Hoho ritagaya ihaho, wazibereye umuhigi w'amahoro y'uwahoze Ari umutima wange! Dore Ko nawukwihereye!


Iyo ntaza kuza nkuzaniye k'umuzabibu nari kuzakuzirikana maze nkakuzindukana tukijyira aho bajyira uturabyo duhumura tugatanga ihumure kubahahuriye!!

Tngira ikiganiro hamwe Mechent

Tangira kuganira