Ibiganiro by'umukoresha:Jmkagabo
Add topicIbiribwa Halal mu Rwanda
[hindura inkomoko]Ibiribwa Halal ni ubwoko bw'ibiryo bwose bwemewe kuribwa hagendewe ku mategeko ya kiyisiramu,mugihe ibitemewe byitwa haram.
Ni byiza rero ko mu gihe wateguye amafunguro,waba ari uko wagize ibirori cyangwa se watumiye incuti ngo musangire, utakwirengangiza n'ibiryo halal kugirango hatagira uwumva ko ahejwe kubera imyemerere ye.
Kubyerekeranye n'inyama, kugirango izi zimerwe nka Halal, hari bimwe bigomba kubahirizwa mu gihe cyo kubaga itungo.
Itungo ntirigomba kubabazwa cyane, kandi mu kuribaga,hagomba kwiyambazwa izina ry'imana Allah.
Halal na Haram ntibigarukira ku byo kurya gusa. Impuguke mu idini rya islam zemeza ko hari bimwe mu byo dukoresha mu buzima bwacu bwa buri munsi bifatwa nka haram. Aha twavuga nk'amavuta yo kwisiga ndetse n'imibavu bikorwa hifashishijwe inzoga.
Halal na Kosher : Itandukaniro
Ibiribwa Halal twabonye ko bigendana n'idini rya islam, mw'idini ry'abayahudi ho tuhasanga ibizwi nka Kosher.
Hari uwakwibaza ati ese hari aho Halal na Kosher bihurira? itandukaniro hagati y'ibi byombi ni irihe? komeza usome urasobanukirwa.
Mari rusange, amategeko yimirire ya Halal n'amategeko yimirire ya Kosher afite byinshi ahuriraho: abayisilamu n'abayahudi bombi birinda kurya ingurube, ikindi kandi uburyo inyamaswa zifatwa mugihe cyo kubaga ni ingenzi cyane,byaba kuli Halal cyangwa se Kosher.
Kimwe mu bitandukanya ibi byombi, hari nk'uko amategeko ya kosher asa nk'akakaye kurusha agenga Halal, aha twavuga kubijyanye nuburyo inyamaswa zibagwamo, uko inyama zitegurwa, ndetse n'uwemererwa kuziryaho.
Dutanze nk'urugero,abayisilamu bashobora kurya inyama za kosher, ariko abayahudi benshi ntibafata inyama za halal nka kosher.
Ibicuruzwa Halal mu Rwanda
Nubwo inyito Halal isa nkaho ari nshya mu matwi ya benshi mu Rwanda, ibiribwa n'ibinyobwa Halal bimaze igihe kitari gito biboneka mu maduka n'amaresitora yo mu gihugu, cyane cyane mu mugi wa Kigali.
Twavuga ko ibicuruzwa bya halal bikiri imyumvire mishya kubanyarwanda benshi, aliko biragenda byemerwa buhoro buhoro. Mugihe imyumvire kuli halal yiyongera, resitora nyinshi nububiko bwibiryo bitangiye gutanga ibicuruzwa byemewe bya halal. Iyi myumvire ntabwo iterwa gusa nimpamvu zishingiye ku idini ahubwo inaterwa no gushishikazwa no guhitamo ibiryo byiza.
Kuba ibiryo bya halal bikomeje kurushaho kwamamara mu Rwanda bigaragarira no mu kwiyongera k' umubare w’imbuga za interineti zahariwe ibyokurya bya halal.
Uburyo bwo gutegura inyama ndetse n'ibindi biribwa Halal
Mbere yo gutegura ibiryo bya halal, ugomba gufata ingamba kugirango ukurikize amategeko ya halal. Dore bimwe mubyo ugomba gukurikiza:
Kwoza ibikoresho byose, ibirahure, amasahani, amasafuriya ndetse no gusukura neza aho uri butegurire ifunguro.
Kubika ahantu hateganijwe icyuma gikata inyama.
Gutandukanya inyama za halal nizitari halal, bigashyirwa mubintu bitandukanye.
Irinde guteka inyama za halal nizitari halal mubikoresho bimwe.
Gutegura ibiryo bikaranze mumavuta akomoka ku bihingwa gusa.
Aho byakuwe
https://www.rwandahalalcertification.org.rw/
https://en.wikipedia.org/wiki/Halal Jmkagabo (talk) 21:14, 21 Nzeri 2024 (UTC)