Jump to content

Ibigabiro bya Rwamagana

Kubijyanye na Wikipedia

Ibigabiro bya Rwabugiri ni ahantu ndangamateka hahoze urugo rw’Umwami Kigeri IV Rwabugiri, kuri ubu ni mu Mudugudu wa Bigabiro, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Uburasirazuba. Ibyo bigabiro biri ahazwi n’ubu nko mu Bigabiro.[1][2][3]

Inkomoko y’izina “Ibigabiro”

[Hindura | hindura inkomoko]

Mu muco nyarwanda, aho umwami yabaga atuye (urugo rw’umwami) hakundaga guterwa ibiti nk’imivumu n’ibihondohondo, bikaba ikimenyetso cy’uko hahoze urugo rw'umwami. Iyo umwami yatabarizwaga ahantu, aho hantu hitwaga umusezero, naho hagaterwa ibiti byitwaga ibigabiro. Icyo gikorwa cyari igice cy’umuco wo guha icyubahiro aho hantu no kukibungabunga.[1]

Urugo rwa Rwabugiri i Rwamagana

[Hindura | hindura inkomoko]

Umwami Kigeri IV Rwabugiri yagize urugo mu Buganza, mu gace ka Rwamagana, ahahoze ari mu Gisaka mbere y’uko hashyirwa ku Rwanda mu kinyejana cya 18. Aho urugo rwe rwari rwubatse niho haturuka izina mu Bigabiro.[1][3][4]

Urugo rwa Rwabugiri rwari rufite ibigabiro byinshi kandi binini, ariko byaje gutemwa nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, ubwo abapadiri bubakaga Misiyoni ya Rwamagana. Icyo gihe, Rwabutogo rwa Kabare ka Rwakagara, wari umutware wategekaga u Buganza bw’epfo, ni we wafashije abapadiri kubona imbaho,aho yasabye uburenganzira Umwami Mutara III Rudahigwa ngo atemeshe ibigabiro bya Rwabugiri.[1][2]

Inyandiko zifashijwe

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=107508&token=094570bd10a5b80ae08bf2409b1cd97ce3a0f6c2
  2. 2.0 2.1 https://mobile.igihe.com/umuco/amateka/article/tujyane-mu-bigabiro-bya-rwamagana-na-munyaga-ahabereye-umuganura-wa-nyuma-kubw
  3. 3.0 3.1 https://imvahonshya.co.rw/ibirari-byamateka-ya-cyami-i-rwamagana-mu-kaga-ko-gusibangana/
  4. https://igihe.com/amakuru/mu-mateka/article/uko-kigeli-iv-rwabugiri-yigeze-gushaka-guhaka-abazungu-ngo-bamubohere-imyenda