Ikawa

Kubijyanye na Wikipedia
Ikawa
Ikawa
ikawa
Ikawa

Ikawa (izina ry’ubumenyi mu kilatini Coffea) ni igiti

ikawa

Ikawa yageze mu Rwanda ahagana mu mwaka wa 1900, ariko ubushakashatsi kuri iki gihingwa bwatangiye mu mwaka 1930 ubwo hageragezwaga imbuto zitandukanye z’ikawa zivuye muri Mulungu (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo).

Ikawa ubu ifata umwanya wa kabiri mu bihingwa nyuma y’icyayi mu kwinjiza amadovize ariko ihura n’ibibazo by’ibyonnyi n’indwara, uburyo bwo guhinga budatunganye n’imbuto zidafite umusaruro uhagije.

Kunywa ikawa bigira rukuruzi yo gutera kanseri yo mu ruhago, yo mu mabere, cyangwa ibiturugunyu (tumeur) ni utubyimba tubanziriza kanseri.

Ikawa na Indwara ya diyabete[hindura | hindura inkomoko]

N'ubwo abantu benshi usanga batinya ikawa kubera ko izamura umuvuduko w'amaraso, habayeho ubushakashatsi bwakozwe mu gihe cy'imyaka 18 ku bagore 1361 bafite imyaka iri hagati ya 39 na 65 banywaga ikawa, maze basanga 74 bararwaye indwara ya diyabete. Baje gusanga ikawa ifasha mu kwirinda diyabete kuri 45% ku banywa uturahuri (tasses) 3 cyangwa 4 ku munsi, kuri 61% abanywa uturahuri 5-6 ku munsi, naho abanywa uturahuri 7 ku munsi ikabarinda kuri 52%. Bikaba bigaragara ko abanywa uturahuri 5 cyangwa 6 aribo barindwa ku kigero cyo hejuru.

Mu bundi bushakashatsi bwa études sur la santé des infirmières bwakozwe ku bantu benshi, barimo abagabo 41234 n`abagore 84200 batarwaye yaba diyabete, yaba kanseri cyangwa se n'indwara z'umutima, bagiye bareba uburyo banywamo ikawa nyuma y'imyaka ibiri na nyuma y'ine. Nyuma abarwaye diyabete bari abagabo 1333, n'abagore 4085. Aho naho bamenye ko caféine iboneka mu ikawa ifite uruhare mu kurinda indwara ya diyabete, yaba ku bagore cyangwa se no ku bagabo. Cafeine kandi si diabete gusa ivura byagaragaye ko irwanya indwara nyinshi zitandukanye mumubiri. Bakaba banavuga ko ari byiza ku bamaze kurwara diyabete kunywa ikawa kuko ifasha mu bijyanye n'uko umubiri wakira umusemburo wa insuline ndeste n`uburyo umubiri wihanganira glucose. Igisigaye ku bashakashatsi akaba ari ukumenya buryo ki irinda iyo ndwara. Gusa ni ngombwa kwirinda gukabya, nta kurenza uturahure 5 cyangwa 6 ku munsi![1]

Reba kandi[hindura | hindura inkomoko]

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Uruhare rw'ikawa (Café, Coffee) mu kurwanya indwara ya diyabete". Archived from the original on 2011-07-28. Retrieved 2011-01-02.