Ikiyaga cya Kivu: Difference between revisions

Kubijyanye na Wikipedia
Content deleted Content added
m r2.7.3) (Roboti Guterana: th:ทะเลสาบคีวู
m r2.7.1) (Roboti Guterana: arz:بحيرة كيفو
Umurongo 27: Umurongo 27:
[[af:Kivumeer]]
[[af:Kivumeer]]
[[ar:بحيرة كيفو]]
[[ar:بحيرة كيفو]]
[[arz:بحيرة كيفو]]
[[az:Kivu]]
[[az:Kivu]]
[[be:Возера Ківу]]
[[be:Возера Ківу]]

Isubirwamwo nka 00:02, 24 Ugushyingo 2012

Ikiyaga cya Kivu

Ikiyaga cya Kivu [1] ni ikiyaga kiruta andi mazi yose y’u Rwanda. Ibiyaga bya Burera na Ruhondo byegereye ikigo cyita ku ngagi cyo mu Ruhengeri. Ibyo biyaga bidakunze kwitabwaho, bifite amazi menshi y’urubogobogo, bikikijwe n’imisozi hamwe n’amasumo maremare. Hafi yabyo hakaba ibirunga bigaragaza uburanga bw’agahebuzo.

Ikiyaga cya Kivu (Bukavu)

Kure y’ibyo by’ibanze ba mukerarugendo bashobora kunaga akajisho ku biyaga by’u Rwanda bibafasha kumenya imibereho y’abakurambere b’abanyafurika.

Aho niho abasare bavugamo amato akoze ku buryo bwa gakondo. Ababyeyi bambaye imyenda y’amabara menshi batumura agatabi mu nkono z’itabi z’ibiti. Abacuranzi bakirigita iningiri (gitari gakondo). Ikindi kandi ubuzima bw’inyoni nabwo buteye amabengeza: Ibishuhe byambuka binyerera ku mazi magari, Imisambi itinyitse n’amakamba yayo isokoza amababa yayo mu bishanga byo hafi aho, naho Umwami w’abarobyi ari we Nyiramurobyi aba yibereye ku nkombe nk’umutako.

Ikiyaga cya Kivu (Gisenyi)

Mu nkengero zayo hari imijyi itatu ariyo: Gisenyi, Kibuye na Cyangugu. Iyo mijyi ihuzwa n’umuhanda utoroshye w’ibitaka uzengurutse icyo kiyaga wahuranya mu mirima y’imyaka no mu mashyamba atoshye mu kugaragaza isuku hejuru y’amazi y’urubogobogo. Kuhatemberera ni rwo rugendo rwa gakondo rubaho muri Afurika yose. Hari n’ingendo z’amato zihuza iyo migi itatu.

Ikiyaga cya Kivu (Gisenyi)

Gisenyi ari nawo mujyi urusha amajyambere iyo migi yindi y’ubukerarugengo, wibereye hafi ku buryo kujyayo uturutse muri Pariki y’ibirunga bitwara igihe gito kiri munsi y’isaha ku modoka. Uwo mujyi wibereye ku nkengero z’umucanga, ukikijwe n’imikindo ihuhera hamwe n’amahoteli yubatswe kera mu gihe cy’ubukoroni zerakana ishusho y’ikirere cyiri hafi y’imirongo ngengamirasire koko. Ku Kibuye, mu majyepfo yacyo, imirimo y’aba Mukerarugendo ishingiye cyane cyane ku macumbi agezweho yubatse ku nkengero ku misozi itwikiriwe n’amahwa nk’uko bimeze ku misozi ya Alpe.

Umujyi wa Cyangugu wo utandukanye n’iyo ya mbere. Uri hafi y’ishyamba rya Nyungwe aho ubukerarugendo butandukanye buteye imbere bitewe n’imiterere yaho ifite utudendezi twiganje mu bibaya.

Notes

  1. Ikiyaga cya Kivu