Akarere ka Rutsiro: Difference between revisions

Kubijyanye na Wikipedia
Content deleted Content added
m r2.7.1) (Roboti Guterana: et:Rutsiro ringkond
m r2.7.1) (Roboti Guterana: el:Δήμος Ρουτσίρο
Umurongo 12: Umurongo 12:
[[Category:Akarere ka Rutsiro]]
[[Category:Akarere ka Rutsiro]]


[[el:Δήμος Ρουτσίρο]]
[[en:Rutsiro District]]
[[en:Rutsiro District]]
[[et:Rutsiro ringkond]]
[[et:Rutsiro ringkond]]

Isubirwamwo nka 09:35, 17 Kamena 2012

Ikarita y’Akarere ka Rutsiro

Akarere ka Rutsiro, ni kamwe mu turere 7 tugize Intara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda; kari ku birometero mirongo itatu na bine (34 km) uvuye ku biro by’Intara, n’ibirometero ijana na mirongo itanu (150 km) uvuye mu murwa mukuru w’Igihugu Kigali.

Akarere ka Rutsiro gaherereye mu Majyaruguru y’Intara y’Iburengerazuba, Iburasirazuba bwako hari Akarere ka Ngororero na Karongi, Iburengerazuba hari Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu Majyaruguru hari Akarere ka Ngororero na Rubavu naho mu Majyepfo hakaba Akarere ka Karongi.

Akarere ka Rutsiro gatuwe n’abaturage ibihumbi magana abiri na mirongo itandatu na bine na magana atatu na mirongo itandatu (264360) ku buso bwa 1157,3 km²; ni ukuvuga ubucucike bw’abaturage 228 kuri km² imwe. Muri bo urubyiruko rwonyine ruri munsi y’imyaka makumyabiri n’itanu rukaba rubarirwa muri 70% by’abatuye ako Karere. Kugira ngo buri muturage abone aho gutura, Akarere kafashe icyemezo cyo kubahiriza uburyo bushya bw’imikoreshereze y’ubutaka hashingiwe kuri politiki yo gutura mu midugudu, Iyi politiki ishingiye ku kibazo cy’ubutaka buto, koroshya uburyo bwo kugeza ku baturage ibya ngombwa mu buzima nk’amazi, amavuriro, amashuri, uburyo bw’itumanaho, kwirindira umutekano ubwabo n’ibindi.

Imiyoboro