Adamu na Eva bamaze kury’itunda rimenyekanish’icyiza n’ikibi Imana yababujije kurya, bahise bibona ukundi, kuko basanze bambay’ubusa. Bahise bagir’isoni kuber'ubwambure bwabo. Ibyo biragaragara cyane kuri Eva, kukw’ahagaz’ahantu ar’ibibabi by’igiti bihish’ubwambure bwe.