Ibangamirwa umusaruro atangwa n’amashyamba

Kubijyanye na Wikipedia
Kubungabunga amashyamba

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

gutema Amashyamba

N’ubwo urwego rw’amashyamba rutanga amahirwe menshi mu birebana n’imizamukire y’ubukungu bw’igihugu, rufite zimwe mu ngorane zikwiriye gukemurwa kugira ngo u Rwanda rushobore kwifashisha ayo mahirwe. Ibangamirwa ry’ibanze ry’amashyamba ni cyane cyane ibibazo bijyanye n’imitegekere, urwego rw’amategeko rudahwitse n’ingufu nyinshi cyane zisabwa n’ubwiyongere bw’abaturage bigatuma gusatira no gutema amashyamba kubera imiturire, ubuhinzi n’inzuri.[1][2][3][4][5][6][7][8]

Ingamba[hindura | hindura inkomoko]

Irindi bangamirwa ry’amashyamba ryamenyekanye mu ishyamba rya Nyungwe: hagati ya 1996 na 2003, inkongi z’umuriro mu mashyamba zangije ahantu hahwanye na 12.800 ha, cyangwa hafi 13 ku ijana by’ubuso rusange bw’iryo shyamba (ORTPN 2005). Inkongi z’umuriro zivugwa nanone kenshi muri Pariki y’Igihugu y’Akagera mu mpeshyi.[1]

  • Gushimangira ububasha bw’inzego : Isuzuma ryo mu rwego rwo gutera amashyamba rirekana inenge mu ku birebana n’ubushobozi bw’inzego z’ubuyobozi. Hakwiriye gukomezwa inzego z’ubuyobozi bukuru - Minisiteri n’ikigo cy’igihugu gishinzwe Amashyamba (ANFA) n’iz’ubuyobozi bwaguye – Uturere na za segiteri. Muri urwo rwego, Ishuri rikuru ry’u Rwanda ryatangiye maîtrise mu gutera ibiti n’amashyamba.[2]
  • Gutema Ishyamba
    Guteza imbere iterwa ry’ibiti n’amashyamba: Za tekiniki zo gutera amashyamba ziri mu bisubizo bishobora gusana vuba isura y’igihugu kuri unu gisa n’ikigiye kuba ubutayu. Mu rwego rw’ibura ry’ubutaka, harashyirwa imbaraga mu guteza imbere amoko akomeye cyane ajyana neza n’imyaka kurusha ayandi[3]
  • Guhindura amashyamba y’amaterano ashaje: Isura y’igihugu cy’u Rwanda ku birebana n’amashamba cyiganjwemo inturusu, izo nturusu zikaba mu gihe kirekire zaragize uruhare mu igabanuka ry’inkwi zo gucana n’iryi ibiti bya za serivisi. Ahenshi mu hatewe ubwo bwoko bw’ibiti hashyizweho mbere y’ubwigenge, none ubu hakaba hameze nabi kubera iyangirika ry’ubutaka no gucungwa nabi. Ni ngombwa kuvugurura ayo mashyamba bayasimbuza amoko yatoranyijwe ajyanye n’uturere tuberanye na yo n’imiterere y’ubuka buberanye na yo. Amoko amwe n’amwe twakwitaho ni: Acacia mearnsii, Acacia melanoxylon et n’amoko amwe n’amwe y’Inturusu nka Eucalyptus saligna, E. maideni, E. microcorys na E. grandis.[4]
  • Gutema ishyamba
    Kurinda no kubungabunga amashyamba mato ya cyimeza: Kugira ngo umutugo usigaye utazimira, minisiteri ifite amashyamba mu shingano zayo ifatanije n’abakorana na yo mu birebana n’ibidukikije (REMA, ORTPN, Uturere n’abaterankunga) yagombye gukora ibarura rigamije kumenya aho ayo mashyamba yose aherereye no gushyiraho gahunda yerekeranye n’imicungire myiza kugira ngo hamenyekane ibikorwa byihutirwa byo kuyarinda.[4]

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

N’ubwo urwego rw’amashyamba rutanga amahirwe menshi mu birebana n’imizamukire y’ubukungu bw’igihugu, rufite zimwe mu ngorane zikwiriye gukemurwa kugira ngo u Rwanda rushobore kwifashisha ayo mahirwe. Ibangamirwa ry’ibanze ry’amashyamba ni cyane cyane ibibazo bijyanye n’imitegekere, urwego rw’amategeko rudahwitse n’ingufu nyinshi cyane zisabwa n’ubwiyongere bw’abaturage bigatuma gusatira no gutema amashyamba kubera imiturire, ubuhinzi n’inzuri.[8]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibimera/Nyamagabe-Akarere-gafite-ingamba-zo-gufata-neza-amashyamba-no-kuyabyaza
  2. 2.0 2.1 https://www.igihe.com/ibidukikije/ibimera/article/u-rwanda-ntirurabasha-kubona-umuti-w-inda-zibasiye-amashyamba
  3. 3.0 3.1 https://muhaziyacu.rw/amakuru/bugesera-uko-kubungabunga-amashyamba-byabaye-igisubizo-cyabahinzi/
  4. 4.0 4.1 4.2 https://muhaziyacu.rw/amakuru/ibidukikije/amashyamba/
  5. https://igihe.com/ibidukikije/article/abashoramari-bashishikarijwe-kuyishora-mu-gusazura-amashyamba
  6. https://umuseke.rw/2022/04/hagaragajwe-impungenge-zumuvuduko-witemwa-ryamashyamba-mu-rwanda/
  7. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/abaturage-barasabwa-guhindura-imyumvire-ku-kubungabunga-ibidukikije
  8. 8.0 8.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)