Jump to content

INTAMBARA YO KU RUCUNSHU

Kubijyanye na Wikipedia

Ikosa ry'Umwami Rwabugilii: Intandaro y'intambara yo ku Rucunshu[1]

[Hindura | hindura inkomoko]

Intambara yo ku Rucunshu bivugwa ko yaba yaratewe n'ikosa ryakozwe n'umwami Kigeli IV Rwabugili. Ubutegetsi bwose ku isi bucungwa n'inzego z'iperereza cyangwa intasi. Umwami kigeki IV Rwabugili we ntabwo ngo yubashye amabwiriza ngenderwaho y'Abiru b'ibwami. Amabwiriza y'Abiru iyo atubahirizwaga yatezaga ibibazo ibwami no ku gihugu muri rusange. Umwami Kigeli IV Rwabugili kutubaha amabwiriza y'Abiru ngo niho havuye intambara yo ku Rucunshu.[1]

Umusozi wa Rucunshu icyo gihe wari ahitwaga Amarangara nyuma muri Repubulika hitwa komine Nyamabuye perefegitire ya Gitarama none ubu ni Akarere ka Muhanga intara y'Amajyepfo. Amateka avuga ko intambara yo ku Rucunshu yabaye mu mpera z'umwaka wa 1896 bishyira mu mwaka wa 1897[1].

Inkomoko y'iyi ntambara[2]

[Hindura | hindura inkomoko]

Kigeli IV Rwabugili ajya gutanga yimitse umuhungu we witwaga Rutalindwa amushakira n'umugabekazi w'umutsindirano witwaga Nyiramibambwe IV Kanjogera, kuko nyina wa Rutalindwa ari we Nyiraburunga wari waracyuwe na Mubyara wa Rwabugili yari yarapfuye, yishwe na Rwabugili ahorera nyina.[2]

Abiru baje kugaragariza Rwabugili mbere yuko intambara yo ku Rucunshu iba ni uko bamubwiraga ko Kanjogere atazemera kuba nyina wa Rutarindwa kandi nawe yarabyaye umuhungu ariwe Musinga. Abiru bati: Rwabugiri yakoze ryo guha Kanjogera ubugabekazi kuri Rutarindwa, kandi yarasanzwe aziko atamukundaga na mbere hose.[1]

Umugambi wo guhirika Umwami Mibambwe Rutalindwa[2]

[Hindura | hindura inkomoko]

Abega babonye ko Rwabugili akoze ibyo, bacura umugambi wo guhirika umwami Rutarindwa, hakima umuhungu wabo Musinga. Uwo mugambi wacuzwe na Kanjogera na basaza be arivo Kabare na Ruhinankiko n'umuhungu wabo Rwidegembya.[2]

Uburyo bakoresheje ngo bahirike Rutalindwa.[2]
[Hindura | hindura inkomoko]

Uburyo bwa mbere bakoresheje ni ukumwomoraho amaboko ya bamwe mu bamushyigikiye, bakabicisha mu buryo bwa'akagambane. Icyo gihe bafashe Abiru bamwe b'inkoramutima ba Rutalindwa bagenda babica uruhongohongo.[2]

Uburyo bwa kabiri bakoresheje nubwo gushaka amaboko y'abashyigikira Musinga, icyo gihe biyegereje bene Rwabugili batagize amahirwe yo kwima ingoma, babasaba kutagira aho babogamira mu macakubiri yari atangiye kugaragara i bwami. Biyegereza na bamwe mu Biru n'Abatware batavugaga rumwe na Rwabugili, kubera kop abenshi yari yaragiye abanyaga kubera amafuti yabo, kandi akaba ariwe wahaye Rutarindwa ingoma, icyo gihe batangira kwishundika Rutalindwa batyo.[2]

Uburyo bwa gatatu bakoresheje, nubwo gushoza urugamba(intambara) yabereye ku Rucunshu muri komine Nyamabuye i Gitarama (mu Karere ka Muhanga), ariko umugambi w'Abega wari ugiye kubapfubana iyo badafatirana ingabo z'Abatanyagwa zari zivuye mu Budaha zije kuvuna Umwami ngo zifashe kunesha iza Rutalindwa.[2]

Kubera ko kabare yari azwiho ubutwari ku rugamba mu gihe cy'ingobo za Rwabugili, byatumye izo ngabo zimwumva vubsa zanga kwiteranya nawe ngo hato zitikura amata mu kanwa. Ubwo urugamba rwarashojwe, Rutalindwa abonye ko asumbirijwe niko gufata icyemezo gikomeye. Yafashe abo mu muryango we ( umugore n'abana) n'ibimenyetso ndangabwami byose ( Ingoma ngabe Kalinga n'ibindi) nuko bitwikira mu nzu bose barashya barakongoka ntihaboneka n'igufwa na rimwe.[2]

Iyo ntambara yarangiye Rutalindwa apfuye, numo Kabare yimika mwishywa we Musinga afata izina ry'ubwami rya Yuhi. Nuko Kanjogera nawe areka izina ry'ubugabekazi rya Nyiramibambwe afata irya Nyirayuhi. Nuko Kabare abwira rubanda ko Rutalindwa yari yarigize ikigomeke kihaye ingoma.[2]

Ariko kuko Musinga yari akiri muto, yabanje gutegekerwa na nyina Kanjogera na abasaza be aribo Kabare na Ruhinankiko. Maze guhera ubwo Abega barategeka, barica barakiza, Baragaba, baranyaga, ububasha bw'ingopma Nyiginya babwegukana batyo.[2]

Ingaruka z'iyo ntambara [2]
[Hindura | hindura inkomoko]

Imwe mu ngaruka z'iyo ntambara, nuko i bwami havutse imitwe ibiri ishyamiranye yaranzwe n'amazimwe , ubutiriganya n'inzangano z'urunuka. Ikindi kandi nuko ku Rucunshu habaye urugero rw'urwikekwe n'ubugome bugamije kwiharira ubutegetsi n'amaronko.[2]

Kuko na anyuma y'iyo ntambara yo ku Rucunshu abantu bakomeje gupfa bazira ko bagifite ibisigisigi by'umwami Rutalindwa, ibyo byose byashakaga gushimangira ubuhangange bw'Abega no kurushaho gukomeza ingoma ya Musinga ngo irusheho gushinga imizi muri rubanda.[2]

Ibyo byarushijeho gutera ibisare bikomeye kandi birambye mu bikomangoma ( Abana b'umwami) ku ruhande rumwe Abega banganye n'Abanyiginya urunuka, ku rundi ruhande Abega bazirana urunuka n'Abakono.[2]

Indi ngaruka iy'intambara yateje mu mateka y'u Rwanda ni uko yatumye ibirango by'igihugu bishya. Ibyasimbujwe ibyo birango ntabwo byahawe agaciro kuko abanyarwanda ntabwo bigeze byemera. Impamvu ni ukop bavugaga ko ibyo birango by'ubutegetsi bw'u Rwanda byari kuzabaho igihe cyose, umwana w'umunyarwanda akazabimenya. Kabare ati: Kalinga n'igiti bazabaze ikindi ariko umwana wacu yime ingoma.[1]

Abasesenguzi bemera ko gutwika Kalinga ko aribyo byatumye ingoma ya Musinga na Knjogera ariwe nyina itaramba. Amateka atubwira ko nabo baciriwe ishyanga ahitwa Moba ya Kongo ko ariho umwami Musinga yatangiye ko n'umugogo we watwawe n'ababiligi. Rwabugili nk'umwami nk'umubyeyi wa Rutalindwa ntabwo yubashye Abiru bituma umuryango we wicana. Ngibyo ibyo ku Rucunshu.[1]

Bariza hano
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 1.4 1.5 https://ingenzinyayo.com/2016/07/05/ikosa-ryumwami-rwabugiriintandaro-yintambara-yo-ku-rucunshu/
  2. 2.00 2.01 2.02 2.03 2.04 2.05 2.06 2.07 2.08 2.09 2.10 2.11 2.12 2.13 2.14 https://rwiyemeza.com/kn/mordet.php?titID=3218f463574d9b06c35cb6ac828dab4788a&vario=229a9f382b7e96e8e74cf5c299f6634e5d