Jump to content

IKIGO NDERABUZIMA CYA MUNYIGINYA

Kubijyanye na Wikipedia

Ikigo nderabuzima cya munyiginya giherereye mukarere ka rwamagana, mu kagali ka Nkomangwa ho mu murenge wa Munyiginya, cyatashwye ku mugaragaro kuwa 22/2/2019 Ibi birori byo kugitaha bikaba byari byanitabiriwe n’umujyanama muri Ambasade ya Koreya y’epfo mu Rwanda, Ms Hyuni Hwang.

Mu buhamya bwatanzwe n’abajyanama b’ubuzima bakorera muri uyu murenge wa Munyiginya ndetse n’abaturage bawutuyemo, bose bashimye imiyoborere myiza ya Perezida Kagame itumye babona ikigo nderabuzima mu murenge wabo. Bagaragaje imbogamizi bagiraga zirimo gukora ingendo ndende bajya gushaka serivise z’ubuvuzi, aho ababyeyi bagiye kubyara aribo bagiraga ibibazo cyane. Bashimiye ubuyobozi bubaruhuye izi mvune zose ndetse bahiga ko biyemeje kuzabungabunga izi nyubako no kurushaho kwitabira serivise z’ubuzima zirimo: kuboneza urubyaro, gukingiza abana, n'izindi.

[1]

Mu kubaka iki kigo nderabuzima cya Munyiginya, habanje kubakwa inzu y'isuzumiro yanakoraga nk'ivuriro ry'ingoboka, Nyuma hubakwa inzu y'ababyeyi (Maternity ward), hakaba hongeweho indi nyubako nini nayo izakoreshwa muri serivisi z'ubuzima n'ubuvuzi zitandukanye. Iki kigo nderabuzima cya Munyiginya cyubatswe ku bufatanye bw'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana n'umufatanyabikorwa Better World, kikaba cyuzuye gitwaye amafaranga y'u Rwanda arenga miliyoni 200.


  1. https://www.rwamagana.gov.rw/soma-ibindi/hatashywe-inyubako-z-ikigo-nderabuzima-cya-munyiginya-kizaha-serivise-abaturage-barenga-ibihumbi-22