Jump to content

IGITERANE AFRICA HAGURUKA

Kubijyanye na Wikipedia
gitwaza umuyobozi wa zion tample washyizeho afurika haguruka
Abaririmbyi mugiterane
Igiterane
Igiterane

Afurika Haguruka ni igiterane ngaruka mwaka gitegurwa n' Umuryango Authentic word Ministry ukorera mu itorero rya zion Temple mu Rwanda

Afurika haguruka ni igiterane ngaruka mwaka kimaze imyaka kiba, bivuga ko cyatangiye mu mwaka wa 2000, kugeza ubu cyagiye kizana mpinduka mubuzima bw'abantu benshi cyane cyane abakirisitu ,mubijyanye n'iyobokamana ndetse n'indi misozi yose abantu babamo mubuzima busanzwe, afurika haguruka iba buri mwaka mu mezi y'impeshyi ,igiterane kibera no mubindi bihugu bya afurika ndetse kijyenda gihindura insanganyamatsiko bitewe n'umwaka.[1]

Umuyobozi mukuru wa Authentic word Ministry Intumwa Paul Dogiteri Gitwaza yahwe iryo yerekwa mu mwaka1995 ,[2] [3]avuga ko iki giterane gifitiye abanyafurka akamaro kanini cyane cyane kubijyanye ni iterambere ry,umugabane wa afurika ndetse no guhembuka kuyu mugabane muburyo bwose bijyanye no gusobunukirwa neza umugambi imana ifitiye afurika.

Ibindi Wamenya

[Hindura | hindura inkomoko]

Afurika haguruka rero ni ihuriro rusange ry'abanyafurika bizera Imana bahuzwa no gusengera hamwe ,no kwiga ibyakorwa kugirango uyu mugabane ubohoke kdi abawutuye bagire mpinduka mu misozi irindwi ariyo: Iyobokamana. Umuryango,Politiki, ubucuruzi, uburezi,Imikino n'Imyidagaduro, izo nyigisho kuri iyo misozi zahabwa abakirisitu bose ba zion temple ndetse n'inshuti zose zibasha kwitabira ayo mahugurwa ngaruka mwaka atangwa muri icyo giterane , buri mwaka izo nyigisho zitangwa mu gitondo ku rusengero rwa zion temple mu Gatenga amasaha y' igitondo , mugihe igiterane cy'ububyutse kiba ni mugoroba muri sitade . uyu mwaka rero wa 2022 igiterane cyabereye kumusozi mpindura mateka uherereye mu mudugudu wa Giheka , akagali ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya , mu karere ka Gasabo akaba ariho zion Temple yubatse sitade yabereyemo igiterane .

Iki igiterane uko kibaye burimwaka , hagiye habaho guhindukira kwabantu benshi baza kuri christo ndetse no guhindura amatwara y'abanyarwanda n'abanyafurika muri rusange bitewe n' inyigisho bagenda bahabwa mugihe cya afurika haguruka .

Iki giterane rero cyabaye nkaho gifunguye ibikorwa by'iterambere byari byarateganijwe igihe kinini na Zion temple kuri uyu musozi umaze igihe waraguzwe .

Umuyobozi mukuru wa zion Temple Intumwa Paul Dogiteri Gitwaza avuga kandi ko bazahahindura umusozi wamasengesho , aho abantu baza kuruhukira no guhembukira , abantu benshi bazajya bava mubihugu bitandukanye baze kuhakorera umwiherero n'imiryango yabo , avuga kdi ko hazategurwa neza kuburyo buri muntu wese azahisanga akaryoherwa ki agahembuka mu muburiri no mumwuka .[4]

  1. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/africa-haguruka-igiye-kuba-hizihizwa-isabukuru-y-imyaka-25
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-27. Retrieved 2022-09-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.africa-arise.com/
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-27. Retrieved 2022-09-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)