IGITERANE AFRICA HAGURUKA

Kubijyanye na Wikipedia

Africa Haguruka ni igiterane ngaruka mwaka gitegurwa n' Umuryango Authentic word Ministry ukorera mu itorero rya zion Temple mu Rwanda.

Icyo giterane ngaruka mwaka kimaze imyaka 23 kiba , bivuga ko cyatanngiye mu mwaka wa 2000, kugeza ubu cyagiye kizana mpinduka mubuzima bw'abantu benshi ,mubijyanye n'iyobokamana ndetse n'indi misozi yose abantu babamo mubuzima busanzwe, Mu kwezi gushize kwa munani igiterane cyarabaye ndetse kijyenda neza ku nshuro ya 23 aho insanganyamatsiko yagiraga iti Afurika ramburira amaboko yawe Imana , (Zaburi 68:32 ).

Umuyobozi mukuru wa Authentic word Ministry Intumwa Paul Dogiteri Gitwaza yahwe iryo yerekwa mu mwaka1995 ,[1] avuga ko iki giterane gifitiye abanyafurka akamaro kanini cyane cyane kubijyanye ni iterambere ry,umugabane wa afurika ndetse no guhembuka kuyu mugabane muburyo bwose bijyanye no gusobunukirwa neza umugambi imana ifitiye afurika.

Ibindi Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Afurika haguruka rero ni ihuriro rusange ry'abanyafurika bizera Imana bahuzwa no gusengera hamwe ,no kwiga ibyakorwa kugirango uyu mugabane ubohoke kdi abawutuye bagire mpinduka mu misozi irindwi ariyo: Iyobokamana. Umuryango,Politiki, ubucuruzi, uburezi,Imikino n'Imyidagaduro, izo nyigisho kuri iyo misozi zahabwa abakirisitu bose ba zion temple ndetse n'inshuti zose zibasha kwitabira ayo mahugurwa ngaruka mwaka atangwa muri icyo giterane , buri mwaka izo nyigisho zitangwa mu gitondo ku rusengero rwa zion temple mu Gatenga amasaha y' igitondo , mugihe igiterane cy'ububyutse kiba ni mugoroba muri sitade . uyu mwaka rero wa 2022 igiterane cyabereye kumusozi mpindura mateka uherereye mu mudugudu wa Giheka , akagali ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya , mu karere ka Gasabo akaba ariho zion Temple yubatse sitade yabereyemo igiterane .

Kunshuro ya 23 igiterane kiba , hagiye habaho guhindukira kwabantu benshi baza kuri christo ndetse no guhindura amatwara y'abanyarwanda n'abanyafurika muri rusange bitewe n' inyigshi bagenda bahabwa mugihe cya afurika haguruka .

Iki giterane rero cyabaye nkaho gifunguye ibikorwa by'iterambere byari byarateganijwe igihe kinini na Zion temple kuri uyu musozi umaze igihe waraguzwe .

Umuyobozi mukuru wa zion Temple Intumwa Paul Dogiteri Gitwaza avuga kandi ko bazahahindura umusozi wamasengesho , aho abantu baza kuruhukira no guhembukira , abantu benshi bazajya bava mubihugu bitandukanye baze kuhakorera umwiherero n'imiryango yabo , avuga kdi ko hazategurwa neza kuburyo buri muntu wese azahisanga akaryoherwa ki agahembuka mu muburiri no mumwuka .[2]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-27. Retrieved 2022-09-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-27. Retrieved 2022-09-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)