IBIYOBYABWENGE MU URUBYIRUKO
Ibiyobyabwenge ndetse n'ingaruka zabyo mu urubyiruko
[Hindura | hindura inkomoko]Ibiyobyabwenge ni ikintu icyo aricyo cyose umuntu ashobora gukoresha ubundi kikaba cyahindura ibitekerezo,imyumvire ndetse n'imyitwarire ye
ibiyobyabwenge rero ni byinshi cyane hagiye harimo ibyo bakoresha babishoreza mumazuru, hakaba mo nibyo batumura mo itabi ndese hari n'ibindi bitera mu inshinge n'ibyo banywa.
Bimwe mubiyobyabwenge tuzi harimo nka za kokayine,itabi ry'urumogi,kanyanga Mugo (Heroin), lisansi, kole, Chief waragi, Suzie waragi, cocaine, muriture n’ibinini byo kwa muganga bikoreshwa nk’ibiyobyabwenge nka Rohypinol, Diazepam na Morphine. ndetse n'ibindi byinshi bitandukanye[1]
Ingaruka z'ibyobyabwenge muri rusange
[Hindura | hindura inkomoko]Nkuko byagaragajwe ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku mubiri, ku buzima bwo mu mutwe, ku mibanire n’abandi, ku murimo cyangwa umwuga umuntu yari asanzwe akora.
Izindi ngaruka ziba kuri ejo hazaza h’umuntu, ndetse n’ingaruka zijyanye no kutubahiriza amategeko.ibiyobyabwenge rero kandi bigira Ingaruka ku mubiri, harimo indwara z’umwijima, iz’umutima, ubwonko n’imyakura ndetse n’ubumuga bushobora kubikomokaho, uburwayi bw’urwungano ngogozi, indwara z’ubuhumekero, kanseri, gutakaza ubushobozi bw’umubiri bwo kurwanya indwara, harimo no kuba yarwara SIDA. ibiyobyabwenge bituma ibibazo byo mu mutwe birushaho kuba urusobe, ndetse abantu bakagira indwara zikomeye zirimo gutakaza ubushake bwo gukora, ubushobozi bwo gufata mu mutwe, agahinda gakabije no kwiyahura[2]