Jump to content

IBIKORWA REMEZO MU KARERE KA RULINDO

Kubijyanye na Wikipedia

IBIKORWA REMEZO MU KARERE KA RULINDO

Rulindo: Hatashywe ibikorwa remezo byatwaye miliyoni zirenga 730 Frw mu kwishimira Kwibohora[1]

[Hindura | hindura inkomoko]

Yanditswe na ISHIMWEngabo victory

Kuya 4 July 2022 saa 08:07

Mu bikorwa remezo bishimira harimo Ikigo Nderabuzima cya Cyinzuzi kiri mu Murenge wa Cyinzuzi wari usigaye mu Karere utagira ikigo nderabuzima. Cyatwaye 495 802 359 Frw, kikazajya cyakira abaturage barenga 24900 bo mu Mirenge ya Cyinzuzi, Ntarabana na Masoro.

Hari n’ibiraro bibiri byo mu kirere birimo ikiri ku mugezi wa Rusine gihuza Imirenge ya Ntarabana na Masoro, n’ikiri ku Mugezi wa Gisagayandi gihuza Imirenge ya Rukozo muri Rulindo na Miyove muri Gicumbi. Byatwaye agera kuri miliyoni 240 Frw.

Ibi biraro bije gukemura ibibazo by’uko mu gihe cy’imvura iyo migezi yuzuraga igatuma abanyeshuri basiba amasomo, abandi bakarara badatashye kubera kubura aho banyura cyangwa bagataha bakerewe, n’ibibazo by’imigenderanire y’iyo mirenge.

Bamwe mu batuye miri iyo mirenge yahawe ibikorwa remezo, bavuga ko bari babinyotewe kandi bigiye kubafasha mu kwihutisha iterambere ry’imibereho yabo.

Mutuyimana Marie Chantal, Umujyanama w’Ubuzima mu Mudugudu wa Kavumu yagize ati "Ubundi mbere igihe twakeneraga kwivuza byadusabaga gutega moto ya 3000 Frw ijya i Remera, urumva no kugaruka byasabaga 6000 Frw."

"Byagiye bitugiraho ingaruka kuko wasangaga hari ababyeyi babyarira mu nzira, ndetse mbere hari n’ababyaraga abana bapfuye. Hari n’abantu biganyiraga kujya kwa muganga ugasanga barembeye mu ngo. Ubu hano ni hafi, na nijoro umuntu yakwizana n’amaguru. Turashimira Leta n’abayobozi bacu batwitayeho, kuko ubu tugiye kwibohora tumeze neza nta kibazo cy’ubuzima dufite."[2]

Nshimyumuremyi Christophe we yagize ati "Turabatumye mudutumikire mutubwirire Umubyeyi wacu Perezida Paul Kagame muti ’Kisaro waratubohoye, uduha umutekano, uduha iterambere turagushimiye n’ingabo uyoboye n’abayobozi mukorana. Tukuri inyuma ntituzatenguka ubu twambariye urugamba rwo kwiteza imbere dufatanyije’."

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yasabye abaturage gukoresha neza ibikorwa remezo bahawe no gukunda umurimo.

Yagize ati "Ibi byose mwahawe ni urukundo Umukuru w’Igihugu abakunda kandi ahora abifuriza ubuzima bwiza n’iterambere. Ni ahanyu rero kubifata neza no kubibyaza umusaruro kugira ngo tumushimire ibyaza yaduhaye."

Yanabashishikarije gutanga umusanzu mu kwivuza ku gihe, gukora bakiteza imbere no gukomeza ubufatanye mu kubungabunga umutekano kuko ari byo nzira yo kwibohora nyakuri.

Buri mwaka u Rwanda rwizihiza umunsi mukuru wo Kwibohora kuwa 4 Nyakanga, Abanyarwanda bakishimira ibyo bamaze kugeraho mu ngeri zitandukanye zirimo ubukungu, imibereho myiza, umutekano, iterambere n’ibindi.[2]

IBYO WAMENYA KU BIKORWA REMEZO

Ibyo wamenya ku bikorwa remezo Miss Muheto yagonze

[Hindura | hindura inkomoko]

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy

Kuya 30 October 2024 saa 10:32

Yasuwe :

Yavuzweho:

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Ukwakira 2024, ni bwo Polisi y’u Rwanda yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga zayo igaragaza ko dosiye ya Miss Muheto yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha.

Mu itangazo ryashyizwe hanze Polisi yagize iti “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga.”

Nyuma y’uko Polisi isohoye iri tangazo, benshi basakaje amafoto agaragaza ubwo Miss Muheto yakoraga impanuka mu gihe cyashize akagonga inzu, nyamara kuri iyi nshuro ntabwo ari yo yari yagonze.

Mu gushaka kumenya amakuru yimbitse kuri iyi mpanuka, IGIHE yamenye ko Miss Nshuti Muheto Divine yakoze ibi byaha hagati yo ku wa 18-20 Ukwakira 2024.

Uyu mukobwa wambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu 2022, amakuru yizewe ahamya ko yakoreye impanuka ku muhanda uva Kicukiro ugana i Remera ahahoze Alpha Palace, kuri sitasiyo ya lisansi.

Mu gukora impanuka, uyu mukobwa wari wasomye kuri ka manyinya yisanze yagonze umukindo ndetse n’ipoto y’amashanyarazi, ibivuze ko yagonze ibikorwa remezo bibiri. Nyuma yo kugonga, uyu mukobwa ukiri muto yagerageje guhunga ngo atabazwa kuri aya mahano.

Gusa nyuma yo guta imodoka ye, Miss Nshuti Muheto Divine yaje gutega indi agaruka kureba uko ikibazo kimeze ari na bwo yahise atabwa muri yombi, aza gukorerwa dosiye ikaba yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.

  1. RULINDO
  2. 2.0 2.1 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rulindo-hatashywe-ibikorwa-byatwaye-miliyoni-zirenga-7586-bishimira-kwibohora