Jump to content

Humure

Kubijyanye na Wikipedia

Humure ni umusozi muremure uri mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Uburasirazuba mu gihugu cy'u Rwanda. Uherereye hagati ya Nyagisozi, Kageyo ya Gatsibo, Remera, Kirwa na Muhura, mu Mudugudu wa Kigabiro, Akagari ka Kigabiro, Umurenge wa Remera. Mu Rwanda rwo hambere, aho hantu hari mu karere k’u Buganza.[1]

Mu mpinga ya Humure hari hubatse urugo rw’Umwami Kigeri IV Rwabugiri, kimwe mu birindiro bye by’amateka. Indi mirwa yari afite yubatse ni Gatsibo y’Imitoma n’i Rwamagana. Hari igitekerezo kivuga ko izina Humure ryaturutse ku Mwami Ruganzu II Ndori waharambagiriye mu gihe yarambagiraga igihugu maze akaharuhukira. Aho Ruganzu yaruhukiye ni kurutare ruri mu ibanga ry'umusozi wa Humure, hakaba ari ahitwa Ryanjero hakaba hari n'iriba ryitwa Ryanjyero.[1]

Mu bigabiro byahoze kuri uwo musozi, hasigaye igiti kimwe cyitwa Ruganiriro, ari cyo cyari ku rugo rw’umwami. Ni igiti cy’umuganashya cyarikagwagamo imizinga y’inzuki zatangaga ubuki bwitwa inziramvuzo. Icyo giti gifatwa nk’igisigaratongo cy’ibigabiro bya kera.

Hafi yaho kandi hari ikindi giti kinini cyitwaga Ndaruhutse, cyabaye ikimenyetso cy’uburyo umusozi wa Humure wabonwaga n’abaturutse kure, cyane cyane Abanyarwanda bajyaga guhaha i Bugande. Cyari igiti cy’icyerekezo cyabafashaga kutayoba bageze mu Mutara. Bitewe n’umuyaga wakomotse ku muriro w’abashumba, icyo giti cyaje kugwa. Hari ababivuga nk’inkuru ishingiye ku myemerere y’uko cyaba cyaratewe nk’igiti cy’intsinzi kugira ngo u Rwanda rutsinde Nyirabiyoro wari utuye mu Mubari wa Kabeja.[1]

Inyambo n’ubworozi

[Hindura | hindura inkomoko]

Ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa, i Humure hashinzwe igikingi cy’inyambo zitwaga Intabangira, zari zishinzwe umutware Ryumugabe. Mbere yo kuhazana iryo shyo ry’inyambo, Ryumugabe yari yarahagabiye inka z’Impezamihigo zari zaraturutse i Gituza. Humure yari ifite urwuri rurerure rumeramo ubwatsi bunyuranye, burimo inyovi, uruhihi, n’ivubwe, ibyo bikaba bijyanye n’amategeko agenga ubworozi bw'inyambo, kuko inyambo zitari zemerewe kurisha hamwe n’andi matungo nk’ihene cyangwa inkoko. Intabangira zaje kwagukira no mu yindi mirwa nka Murambi n’i Nduba.[1]

Inyandiko zifashishijwe

[Hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://www.rwandaheritage.gov.rw/index.php?eID=dumpFile&t=f&f=107508&token=094570bd10a5b80ae08bf2409b1cd97ce3a0f6c2