Gutura mumanegeka

Kubijyanye na Wikipedia
Leta ikomeje kwimura abatuye muu manegeka
aManegeka

Gutura Mumanegeka bita Mukajagari[hindura | hindura inkomoko]

Tariki 15 Nzeri mu mwaka 2022,Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye igikorwa cyo kwimura imiryango yari imaze igihe yarinangiye kwimuka mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu murenge wa Remera, berekeza mu Busanza mu karere ka Kicukiro aho bubakiwe umudugudu w’icyitegererezo.[1]

Abari batuye Mumanegeka[hindura | hindura inkomoko]

Hakozwe igikorwa cyo kwimura mu buryo rusange bitandukanye n’uko byari bisanzwe bikorwa aho uwashakaga kwimuka yegeraga ubuyobozi bukamufasha akaba yakwimuka wenyine.Aba baturage bari baratsimbaraye ku cyemezo cyo kwimukira mu Mudugudu w’Icyitererezo wa Busanza kuri ubu bamaze kwimukirayo basangayo bagenzi babo bahamaze igihe. Bahamya ko kutagira amakuru ari bimwe mu byatumaga binangira kuri iyi gahunda ya leta yo kubatuza heza.[2]Ni igikorwa cyagizwemo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo iz’ibanze n’iz’umutekano kugira ngo hatagira ikibazo na kimwe kivuka.

Relocation of people from Risk to Safe Place

Uko byari byfashe mukwimura Abaturage[hindura | hindura inkomoko]

Ni urugendo rumaze imyaka itanu aho ikibazo cyanagejejwe mu nkiko abaturage bamwe bagaragaza ko batishimiye ingurane bahawe, ariko Leta ikomeza kwerekana ko aribwo buryo bwiza kandi buhamye.[3]Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda,yavuze ko kwimura abo baturage bikomeza gukorwa nta muvundo.yagize ati Gutura heza kandi neza ni uburenganzira bwa buri munyarwanda kandi ni inshingano za leta kubishyira mu bikorwa,Kwimura abaturage bava Kibiraro na Kangondo bajya mu Busanza byarateguwe nta n’uzahutazwa.Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwahaye ikaze aba baturage buvuga ko bagiye kwakira aba baturage nk’uko bagenzi babo bahatuye mbere bakiriwe ndetse abazakenera gufashwa mu buryo bw’umwihariko nk’ababyeyi bafite abana biga n’abandi bafite ibibazo bitandukanye, bazafashwa.[4]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abari-batuye-ahatemewe-muri-bannyahe-batangiye-kwimurwa-aho-bari-batuye
  2. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abari-batuye-ahatemewe-muri-bannyahe-batangiye-kwimurwa-aho-bari-batuye
  3. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abari-batuye-ahatemewe-muri-bannyahe-batangiye-kwimurwa-aho-bari-batuye
  4. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abari-batuye-ahatemewe-muri-bannyahe-batangiye-kwimurwa-aho-bari-batuye