Gusubiranywa kwa Ashyamba mu myaka 10

Kubijyanye na Wikipedia
Gusubirana kw'Aamashyamba.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu gutera amashyamba no gusubiranya aho yahoze, gahunda yatangiwe mu mwaka wa 2009.

Ibyo Wamenya ku Gusubiranywa kwa Amashyamba[hindura | hindura inkomoko]

Gutera Ibiti

Mu mwaka wa 2011 ni bwo u Rwanda rwiyemeje kuba rwasubiranyije hegitari miliyoni ebyiri zahozeho amashyamba kandi mu mwaka 2020 byagombaga kuba byaragezweho.U Rwanda ni kimwe mu bihugu bya mbere byashyize mu bikorwa gahunda yari igamije gusubiranya hegitari miliyoni 150 zahozeho amashyamba akaza kwangizwa ku Isi, zigasubiranywa bitarenze mu mwaka wa 2020.Iyo gahunda yagiye itanga umukoro wo gusubiranya hegitari miliyoni 350 z’amashyamba aho yahoze kugeza mu gihe cyo mu mwaka wa 2030.Ibice biteweho amashyamba mu Rwanda bigira uruhare rukomeye mu gufasha igihugu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kurwanya imirire mibi n’ibindi.U Rwanda ruri muri gahunda y'icyerecyezo cy’imyaka 30 kizageza mu mwaka 2050. Muri iki gihe u Rwanda rufite gahunda yo kuzaba ruri mu bihugu bikize ku Isi ariko kikagumana umwimerere wacyo wo kubungabunga ibidukikije, mu kwirinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.[1]Kimwe mu bizafasha muri iyo gahunda, harimo gukomeza gutera amashyamba no gusazura amashyamba ashaje, ari nako habaho kurengera ibidukikije bishyira mu igenamigambi ry’imijyi n’ahandi hantu hahurira abantu benshi mu Rwanda.Mu kwirinda ko haterwa ibiti bibonetse byose, hashyizweho ibigo bituburirwamo imbuto z’ibiti,Mu gishushanyombonera cy’imikoreshereze y’ubutaka,gitegeka imijyi yose y’u Rwanda n’udusantere guteganya ahantu hahariwe guterwa ibiti n’ibikorwa bitangiza ibidukikije.

Ibindi wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Amashyamba.

Leta y’u Rwanda Nubwo intego yo gutera amashyamba n’ibiti byinshi ari ukubungabunga ibidukikije hari nagahunda yogushaka ko binabyazwa umusaruro, bikungukira ababikora.Guverinoma yashyizeho uburyo bwihariye bw’imicungire y’amashyamba, hifashishijwe abikorera.Mu mwaka wa 2019, Minisiteri y’Ibidukikije yatangije uburyo bwiswe (Private Forest Management Units).[1] Kuri ubu hegitari 23.456,15 zingana na 38.4 % by’amashyamba ya Leta acungwa n’abikorera.Ubukerarugendo gakondo bw’u Rwanda ni za pariki kandi umutungo wazo wa mbere ni inyamaswa n’amashyamba. Ibyo byatumye higwa uburyo bwihariye bwo gukomeza kubungabunga izo pariki igihugu gifite ari nako aho bishoboka zongerwa.u Rwanda rwatangiye gahunda yo kwagura Pariki y’Ibirunga mu rwego rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rubamo nk’ingagi zo mu misozi.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://web.archive.org/web/20230323170434/https://www.igihe.com/ibidukikije/article/uko-imbaraga-zatumye-amashyamba-yangijwe-imyaka-amagana-asubiranywa-mu-myaka-10