Gusiramura

Kubijyanye na Wikipedia
Gusiramura
Gusiramura
Gusiramura

Gusiramura ni uburyo bumwe bugendanye n’isuku ikorwa ku mubiri w’igitsina gabo by’umwihariko ku bwambure bw’umugabo cyangwa mu yindi mvugo havugwa igitsina cy’umugabo cyangwa igitsina cy’umwana w’umuhungu.

Ubundi ku bantu bari mu miryango cyangwa ibihugu bakora icyo gikorwa baba bumva ari ibintu bisanzwe. Ariko ku bandi bakomoka aho bidakorwa baba babona biteye ubwoba kuko rimwe na rimwe ntibaba bazi akamaro kabyo. Gusiramura rero bivugwaho byinshi. Nifuje ko guhera uyu munsi umenya amakuru nyayo kuri byo, kuko birakureba, niba atari wowe bazabaho ni umugabo wawe, musaza wawe, murumuna wawe, n’abandi.

Ni uburyo babaga agahu ko ku gitsina cy’abagabo (pénis), ako gahu kaba gapfundikiye umutwe w’igitsina (gland), iyo kavanyweho umutwe usigara hanze.

Ahanini abagabo basiramuye bagira uburyohe mu gihe cy’imibonano bungana n’ubwabadasiramuye.

Ariko rimwe na rimwe ahabazwe mu gihe cyo gusiramura hasigara inkovu, hari abagabo usanga bibangamiye cyangwa bakababara mu gihe cy’imibonano bitewe n’uburyo iyo nkovu yakize.

Hari abantu usanga barwanya iki gikorwa mu bihugu byateye imbere kuburyo bakora amashyirahamwe abirwanya. Kubwabo banga ko abana babagwa kandi ntabyo baba basabye. Bakaba bumva ko bajya bareka abana bagakura akaba aribo bihitiramo kwisiramuza igihe bumva babishatse.


Mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere aho amazi atoroshye kubona, gisiramura bifasha mu buryo bw’isuku. Kuko hari umwanda ugenda wibika munsi y’agahu gapfundikiye umutwe w’igitsina. Iyo rero igitsina gisiramuye uwo mwanda ntawubaho. Ku badasiramuye bari ahantu hahora amazi, ni ngombwa koga buri munsi maze ugasunika agahu gapfundikiye igitsina kugirango woze umwanda wibika munsi yako.

Ni umuco wahozeho kera mu bayahudi

Gusiramura ni ugukuraho uruhu ruto ruzengurutse igitsina cy’umugabo uhereye ku mutwe wacyo, ukaba ari umuco wamamaye cyane mu Bayahudi bitewe n’imyemerere yabo, aho basiramuraga umwana w’umuhungu umaze iminsi 8 avutse.

Mbere y`ubugimbi (puberté). Buri gihugu kigira umwihariko wacyo.

Gusiraura birababaza cyane niyo mpamvu abaganga batera ikinya (anesthésie) ugiye gusiramurwa.

Hari igihe gusiramura bikorwa nko kuvura, urugero nk’igihe agahu gapfundikira igitsina gafashe cyane kuburyo kanga gusubira inyuma ngo umutwe usohoke. Icyo gihe bivurwa no gusiramura.

Abayisilamu ndeste n’abayahudi. Naho aba gatolika (catholique), abaporo (protestantisme) na budisite (bouddhisme) ntabwo bakegeka icyo gikorwa.


Umugabo usiramuye asohora nk’umundi mugabo wese udasiramuye. Gusiramura ntacyo bihindura ku gusohora, ntibyongera igihe ntibinakigabanya.

Urugero[hindura | hindura inkomoko]

Gusiramura muri Turukisitani

Nko kuba waracitse akaguru bitewe n’impanuka runaka, cyangwa ugacika akaboko cyangwa amaguru abiri, cyangwa yombi cyangwa se ubundi bumuga bwose waba ufite bitewe n’impanuka ariko ibindi bice byose by’umubiri bikora, ibyo byose twavuze ntibyakubuza kwisiramuza kuko ntacyo byaguhungabanya ku buzima bwawe usanganywe.

N’ubumuga busanzwe abantu babubona nko guhuma amaso kuba ikiragi kuba utumva n’ubundi bumuga bwose tutarondoye mubona. Ikigamijwe ahangaha ni ukumvikanisha uko aba Bantu bose twavuze bemerewe gusiramurwa igihe cyose abaye ari igitsina gabo.

Twavuze ku mwana ufite icyumweru kimwe, cyangwa se ukivuka, tuvuga no ku musore n’umugabo ndetse n’abasaza n’abo muri abo twavuze bahuye n’ubumuga umusomyi yakwibaza ati: gusiramurwa uri umwana no gusiramurwa uri mukuru ikiza ni ikihe? Byose ni byiza ku bantu bakuru biterwa n’igihe ubimenyeye kandi ugahita ubishyira mu bikorwa. Ibyiza tubona ni uko basiramurwa bakiri bato kuberako icyo gihe usiramuwe ntashobora kwitoneka ikindi kiza muri byo, iyo amaze gukura, agasanga asiramuye yumvako ariko yavutse kuberako aba atazi igihe yasiramuriwe. Ariko uko agenda akura, igihe kiragera akabimenya abibwiwe n’abandi cyangwa se nawe ubwe igihe kiragera akazabyimenyera; ko abona ba bahungu bavuka basiramuye ahubwo basiramurwa bakimara kuvuka kandi nawe ubwe aba abyibonera kubera ko aba amaze gusobanukirwa buri kimwe cyose.

Aha rero kumvikanisha ko buri mugabo wese atisiramuza yakwihutira kwisiramuza kuberako ari isuku kuri we nk’uko twigeze kubivugaho haruguru kuko birinda n’indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina nku’ko muri buze kubisanga muri iki gitabo.

Gusiramura na SIDA[hindura | hindura inkomoko]


Gusiramura

Igihe habayeho imibonano mpuzabitsina idakingiye (nta gakingirizo), ibyago byo kwandura SIDA ku mugabo usiramuye ni bike ugereranyije n’udasiramuye. Biterwa n’uko gusiramura bituma umubiri ugize umutwe w’igitsina ukomera, igihe umutwe ugipfundikiwe na kagahu ubaworoshye cyane. Uko koroha niko guha inzira virusi itera SIDA mu gihe cy’imibonano idakingiye. Ariko ntibivuzeko abasiramuye batayandura n’ubwo bo atari cyane nk’udasiramuye.

Nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Sida (CNLS) Dr Anita Asiimwe ngo iyi gahunda yakorewe igeragezwa mu turere twa Nyanza na Musanze, aho byagaragaye ko byitabiriwe n’umubare w’abantu benshi.

Kugirango iyi gahunda ibashe gushyirwa mu bikorwa neza, Kirota Kyampof Umuhuzabikorwa muri CNLS yatangaje ko guhera tariki ya 13 Ukuboza 2010 haratangira guhugurwa abaforomo 3 muri buri kigo nderabuzima, abaforomo 4 ndetse n’abaganga mu bitaro, aho bazaba bahabwa amahugurwa ku gikorwa cyo gusiramura. Iki gikorwa kizajya gikorerwa ku bigo nderabuzima ndetse n’ibitaro kandi bikorwe nta gahato.

Imiyoboro[hindura | hindura inkomoko]