Jump to content

Gushyingirwa ku myaka 18,

Kubijyanye na Wikipedia

Gushyingirwa ku myaka 18,

[Hindura | hindura inkomoko]

Gushyingirwa ku myaka 18, umutego mutindi uzashibukana urubyiruko

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iherutse kwemeza ishingiro ry’umushinga w’itegeko uvugurura itegeko ry’umuryango ryari risanzweho, aho mu mpinduka zagaragaye harimo kugabanya imyaka yo gushyingirwa ikava kuri 21 ikajya kuri 18.[1]

Ni ingingo itari kuvugwaho rumwe muri iki gihe, aho bamwe bagaragaza ko bidakwiriye kuko umuntu w’imyaka 18 aba akiri muto, mu gihe abandi bagaragaza ko bikwiriye dore ko hari ibindi ufite iyo myaka aba yemerewe nko gutora, gufata indangamuntu, gukora akazi n’ibindi.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Uwamariya Valentine yasobanuriye abadepite ko mu gihe hari impamvu zumvikana, umuntu wujuje imyaka 18 y’ubukure ushaka gushyingirwa, azajya abyemererwa nyuma yo kubisaba Umwanditsi w’irangamimerere ku rwego rw’Akarere akamuha uburenganzira bwo gushyingirwa.[1][1] Uwamariya yavuze ko basanze iryo tegeko rikwiriye kuvugururwa kuko mu bihe bishize abakobwa benshi bandikiraga Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu basaba uburenganzira bwo gushyingirwa, ubusabe bwabo bugaterwa utwatsi kuko batujuje imyaka 21.

Abanyamakuru Anne Marie Niwemwiza, Manirakiza Théogene na Maniraguha Ferdinand baganiriye kuri uwo mushinga w’itegeko, mu kiganiro Indiba y’Ibivugwa, bagaruka ku ngaruka zaryo zaba inziza n’imbi n’uko urubyiruko rukwiriye kubyitwaramo.[1]

  1. 1.0 1.1 1.2 1.3 https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gushyingirwa-ku-myaka-18-umutego-mutindi-uzashibukana-urubyiruko-video