Gucana Umuriro
Appearance

Gucana Umuriro kera hari ukuntu abanyarwanda bari bafite uburyo babona umuriro wo kwifashisha mu bucuzi no gukora indi mirimo isaba umuriro nko guteka. Uwo muriro, bawubonaga bakoresheje uruhu n’igiti cyangwa ibumba.[1]
Umuriro
[hindura | hindura inkomoko]Ubu buryo bwo gucana umuriro bwamaze imyaka myinshi bukoreshwa, bwo bwahenutse rugikubita ubwo abanyaburayi bazaga bazanye ibibiriti, ariho bavugutaga bakoresheje ibiti bibiri bishinze mu muvuba, uko babivuguta, bikavamo umwuka ushyushye, umuriro ukaka, bakawuvumbika bakoresheje ibiti by’ishyamba, kugira ngo utazazima. Umuriro uvumbitse, washoboraga kumara imyaka amagana, utarazima.[1]