Gisagara Igendwa

Kubijyanye na Wikipedia
Akarere ka Gisagara

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Gisagara Igendwa, ni gahunda y'umuryango ugamije gufasha abantu guhinduka no guhindura aho bari (Moucecore), bavuga ko gahunda y’ubukerarugendo busigasira umuco n’ibidukikije hagamijwe iterambere rirambye ari nk’ikirombe cya zahabu, ikaba yitezweho kuzamura iterambere ry’abatuye Akarere ka Gisagara.[1][2][3][4]

i Gisagara
I mihanda mu karere ka Gisagara

Gisagara Igendwa[hindura | hindura inkomoko]

Iyo gahunda Akarere ka Gisagara gahuriyeho n’abafatanyabikorwa batandukanye igamije kumenyekanisha uduce tw’amateka n’ahantu nyaburanga hashobora gukurura ba mukerarugendo nko mu Twicarabami twa Nyaruteja, Mu Mukindo wa Makwaza, ku Byuzi bya Rwabisemanyi n’ahandi. Mu gutangiza iyo gahunda ku wa 25 Werurwe 2022, haherewe ku marushanwa yo gusiganwa ku maguru yahuje urubyiruko yitiriwe ‘Umuhigo wa Ruganzu’. Hatewe n’ibiti harimbishwa ibice by’Akarere ka Gisagara, hagaragazwa n’ahantu hazitabwaho mu bukerarugendo.[1][2]

Zahabu igisagara

Zahabu i Gisagara[hindura | hindura inkomoko]

umuntu uvuka mu Karere ka Gisagara ayibonamo ubukungu bwinshi. Hari igihe ushobora kuba wicaye ku kirombe cya zahabu ukaba utaratangira gucukura, ubu rero tugiye gucukura kuko dufite ibirombe bikomeye cyane. Hari ibyo dufite byacu cyane cyane nk’umukino wa Volleyball twifuza ko wabyazwa umusaruro mu buryo bufatika, Utwicarabami twa Nyaruteja ni ikirombe gikomeye kuko ni ahantu hagaragaza ubudasa bw’amasezerano y’amahoro yabaye mu kinyejana cya 16. Icyo gihe Umwami w’u Rwanda n’uw’u Burundi basinyanye amasezerano akomeye cyane kuko n’uyu munsi aracyavugwa.” Yavuze ko ibyo bisobanura ko dipolomasi y’u Rwanda yatangiye mu kinyejana cya 16 mbere y’uko abakoloni baza kandi ko abakurambere b’u Rwanda bari bazi kwishakamo ibisubizo. Ati “Ni byiza rero ko tubwira Isi yose y’uko mu Rwanda amasezerano y’amahoro ari umuco wacu.”[1][5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-igendwa-gahunda-yitezweho-iterambere-rirambye
  2. 2.0 2.1 https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ibiza-byishe-abantu-babiri-bisenya-n-inzu-299-mu-mezi-arindwi
  3. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gisagara-abasaga-80-bangirijwe-n-umuhanda-muri-2016-ntibarishyurwa
  4. https://panorama.rw/gisagara-ibiti-byimbuto-ziribwa-byitezweho-umusaruro-winyabutatu/
  5. https://ar.umuseke.rw/gisagara-waruvumu-na-rumana-ibiti-ndangamateka-ntakorwaho.hmtl