Jump to content

Genoside yakorewe abatutsi m'u Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Nubwo genoside yakorewe abatutsi m'u Rwanda yateguwe kuva kera urupfu rwa perezida HABYARIMANA rwabaye imbarutso yo kwica Abatutsi kumugaragaro.Kuwa 6 Mata 1994 saa 20:25 indege yaritwaye abaperezida Juvenal Habyarimana na Ntaryamira Cyprien yarasiwe i Kanombe mu mugi wa Kigali igihe bari bavuye mu nama ya Arusha muri Tanzaniya mu masaha yakurikiyeho nibwo umutwe w'abasirikare barindaga Habyarimana aribo Abasirikare,Interahamwe,Abajandarume batangiye gushyira bariyeri muri Kigali.Kuwa 7 Mata 1994,Minisitiri w'intebe, Agatha Uwiringiyimana na Perezida w'urukiko rurinda Itegeko Nshinga,Joseph Kavaruganda barishwe.Ninabwo batangiye kwica Abatutsi urugo ku rundi hicwa abasirikare 10b,ababirigi,Abarwayi na Abaganga ba CHK.Kuri iyi tariki nibwo abasiurikare bahoze ari aba FPR inkotanyi batangiye kurwana n'abicanyi.Kuwa 8 Mata 1994 nibwo ubwucanyi bwatangiye gukwirakwira mu gihugu Aboyobozi batangiye kuhungira muri Ambasade y'Ubufaransa mu Rwanda higanjemo Abaminisitiri.[1]

  1. Amwe mu matariki yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 - Kigali Today