Jump to content

Genesis Broadcasting Network

Kubijyanye na Wikipedia

Genesis Broadcasting Network ni ikigo gikorera mu Rwanda kita ku mirimo ibyara inyungu mu Itangazamakuru, Urubyiruko n'Imyidagaduro kuva 2013 cyashinzwe na Niragire Marie France.

Genesis TV Rwanda
Started 2020
Owned by Niragire Marie France under the Licensee of Genesis Broadcasting Network
Popular Shows - Queen of Hillwood - Access250 - Amateka
Popular competition Head's Up Music Competition
Channel Aired on Canal+ Rwanda 387 channel


muri 2013 ubwo Mme Marie France Niragire yaramaze kugaragara muri filme zitandukanye, yifuje ko nawe yakwihugura mu ikorwa rya filme ndetse n'uko itunganywa (production), nyuma aho amariye kubimenya akora filme ze ubwe ariko abura Televiziyo n'imwe mu Rwanda yacishaho filme ye biba imvano yo gushinga iye [1] muri 2020 isakazamashusho Genesis TV Rwanda itangira kugaragara mu bihugu 56 hirya no hino ku isi. [2]

Genesis Broadcasting Network ikozwe n'ibyiciro bitandukanye bishingiye ku buhanzi ndangamuco n'imyidagaduro aribyo:

  • Genesis Studio ni kimwe mu bika bigize Genesis Broadcasting Network kibannda cyane ku mitunganirize y'amajwi n'amashusho byaba ibiganiro, filme, filme nto (short movie) na filme mbarakuri (filme documentaire), izwi cyane ko ariyo production house yatunganyije filme "Little Angels" ya Marie France NIragire[3] ndetse iki gika dusangamo n'akandi gace kitwa Geneflix ishinzwe gukwirakwiza no gushakira amasoko production yakozwe.
  • Genesis TV Rwanda ni ikindi gice mu bigize Genesis Broadcasting Network gisakaza amashusho nka Televiziyo, iyi televiziyo igaragara mu bihugu 56 byo ku isi[1] ikaba ifite ibiganiro bikunzwe nka Queen of Hillwood, Access250, Amateka, Evangile n'ibindi, ndetse ikaba ariyo yacishijeho amarushanwa ya Head's up music competition[4]
  • GenesisBizz ni urubuga rw'ikinyamakuru cyandika ku muyoboro wa online (online page) yarishinzwe gutara no gutangazamakuru ku myidagaduro muri rusange cyatangiye kwandika inkuru kuva 2019
  • Pure Films yakoze Filme nto (short movie) April Dreams
  • Pure Collection Agency ikaba agence itoza ikanita ku mpano nshya mu mideli ndetse n'abakina filme.

Genesis TV Rwanda

[Hindura | hindura inkomoko]

Genesis TV Rwanda ni isakazamashusho (Television) ikorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2020, kuva yatangira yagize ibiganiro byinshi byakunzwe, cyane ko ari Televiziyo ivuga gusa ku rubyiruko n'imyidagaduro aho slogan yabo ivuga ngo "Genesis TV the Center of Happiness" ikaba ariyo televiziyo ya mbere mu Rwanda yarishinzwe n'umugore. [5] Marie France avuga ko umushinga w’iki gitekerezo yawukuye n’ubundi muri uyu mwuga asanzwe akora wo gukina filme. Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya yagize ati : “Igitekerezo cyo gukora televiziyo cyaje giturutse mu mwuga nkora wo gukina no gutunganya filimi, nize ku isoko ryayo nsangamo imbogamizi yo kutagira aho igaragarira ni uko nshaka uko natangira gukora no kwiga urwo rubuga rwaboneka nibwo Genesis TV Rwanda yavutse.”

ibiganiro byose byanyuze kuri Genesis TV Rwanda kuva yatangira n'igihe byanyuragaho.

Ikiganiro Ubwoko bwacyo Uburyo kimeze Abagikora Igihe Ibindi
Queen Of Hillwood Reality TV show Ni ikiganiro baba bajya inama zikwiriye mu buzima bwa buri munsi.
  • Lady Nehema, Gasirabo na La Rwandaise
  • Lady Nehema, Gasirabo na Popo Paulin
  • 2020 - 2021
  • 2022 - 2025
Access250 Interview show Ni ikiganiro gitumira abahanzi bazwi Bonna KUKU
  • 2020 - 2021
  • 2022 - 2025
kuva 2022 cyahindutse live music session
Amateka Documentary show Ni ikiganiro kigaruka ku bucukumbuzi mu mateka yimbitse Berrick Munyeshyaka 2020 - 2025
Avenue387 Bizz news, Interviews and entertainment Ni Ikiganiro cyagarukaga ku myidagaduro muri rusange Bonna Kuku na Christian Shema 2021
Mambo 5 Interview show Ikiganiro cy'abanyempano bakizamuka Christian Shema 2020
The Vogue Fashion show ikiganiro cyavugaga ku mideli Ange Mutangana 2020 - 2021
La connaissance Healthy based documentary show ikiganiro kibanza ku bumenyi rusange bw'ibyo tubona mu buzima Theonetse Munyembabazi 2022 - 2025
Evangile Gospel show Ikiganiro cy'abahanzi baramya bakanahimbaza Imana 2022 - 2025 iki kiganiro nta mu host kigeze ni live music gusa
Shalom Gospel Show interviews about Gospel show ikiganiro gitumira abakora gospel Octave Byiringiro 2020 - 2021

Genesis TV Rwanda yagiye inagaragara mu bikorwa byo guteza imbere impano mu myidagaduro aho ku bufatanye na Genesis Broadcasting Network bateguye banashyira mu bikorwa irushanwa Head's Up Music Competition [6] ryitabiriwe n'abanyempano mu muziki bagera kuri 400 rikaza kwegukanwa na Elie Maniraguha [7] ndetse sibyo gusa Genesis TV Rwanda yateyemo inkunga kuko ku bufatanye na Genesis Studio ndetse na Kikac music bakoze Album launch ya Mico The Best.

  1. 1.0 1.1 "Archive copy". Archived from the original on 2025-08-06. Retrieved 2025-09-12.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://umurengezi.com/marie-france-wamamaye-muri-sinema-nyarwanda-yafunguye-televiziyo/
  3. https://inyarwanda.com/rw/amakuru/filime-little-angels-ya-marie-france-sonia-yatangiye-guca-kuri-televiziyo-no-kuri-youtube--102761
  4. https://igihe.com/imyidagaduro/muzika/article/head-s-up-irushanwa-rishya-rigamije-kuzamura-abanyempano-mu-muziki
  5. https://www.igihe.com/imyidagaduro/article/ibyo-wamenya-kuri-niragire-marie-france-umugore-wa-mbere-washinze-televiziyo-mu
  6. https://igihe.com/imyidagaduro/muzika/article/head-s-up-irushanwa-rishya-rigamije-kuzamura-abanyempano-mu-muziki
  7. https://inyarwanda.com/rw/amakuru/elie-maniraguha-yegukanye-irushanwa-ryateguwe-na-televiziyo-genesis-112483