Jump to content

Gatagara school

Kubijyanye na Wikipedia

Umusore ufite imyaka 33 ukomoka mu Karere ka Musanze, avuga ko yageze muri kigo cya Gatagara ya Rwamagan mu 1991, akambakamba kubera ubumuga yatewe n’imbasa, ariko abaganga baza kumubaga ndetse baranamugorora abasha kugendera ku mbago, aboneraho no gutangira kwiga.

Amashuri abanza n’ayisumbuye yayigiye muri icyo kigo, kuri we ngo Gatagara ahafata nko mu rugo kubera ibyiza yahaboneye.

Agira ati “Hano i Gatagara mpafata nko mu rugo kuko nabanje kuhavurirwa mu gihe cy’amezi icyenda, ndaharererwa, mpigira amashuri abanza n’ayisumbuye.

Mu yisumbuye nize Laboratoire (gupima indwara) nyuma nkomereza muri INES Ruhengeri mpakura impamyabushobozi ya A1 muri iryo shami n’ubundi”.

“Sinahagarariye aho kuko n’ubu nkomeje kwiga muri iyo kaminuza, nkaba mfite intego yo kuzagera kuri ‘Masters’ kuko numva mbishoboye”

AMASHAKIRO[1]

  1. https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/iyo-atagira-gatagara-ubu-aba-agikambagamba