GUCUKURA AMABUYE Y'AGACIRO
ubucukuzi bw’amabuye yagaciro ukorera mu mashami atatu mu Rwanda– ikirombe cya Rutongo , ikirombe cya Nyakabingo, n’ikirombe cya Musha. Harimo ibibanza bitatu byamabuye y’agaciro hamwe nibindi bitoya biherereye hafi y’ibibanza byambere.
[Hindura | hindura inkomoko]Ahantu hose ducukura amabuye y’agaciro hakoreshwa hubahirijwe amategeko mpuzamahanga y’ubucukuzi kandi twubahiriza amahame akomeye y’ibidukikije. Ntabwo dukoresha uburozi cyangwa ibyangiza ibidukikije mugucukura amabuye yacu, ntanubwo ibirombe byacu bisohora ibintu nkibyo byangiza.
Amabuye yacu yose yaremejwe “nta makimbirane”-ibirombe byacu byujuje ibisabwa n’abagenzuzi bamabuye y’agaciro na amabwiriza ya OECD.
Gucukura gasegeleti i Rutongo byatangiye mu 1931, kandi guhera mu 1940, ibirombe byahoraga bitanga toni 800 mu mwaka za gasegeleti. Mu myaka ya zo 1950, SOMUKI, isosiyete icukura amabuye y’agaciro yo mu Bubiligi, yari imaze guteza imbere iki kirombe mu ruganda runini rukora gasegeleti mu Rwanda.Mu 1973, guhuza ahahoze hacukurwa amabuye y’agaciro ya gikoroni byatumye havuka SOMIRWA (Société Des Mines Du Rwanda), umushinga waruhuriweho na guverinoma y’u Rwanda na GEOMINES.Iyi sosiyete icukura amabuye y’agaciro mu Bubiligi yakoreraga aho kugeza iseshwe muri 1986. Muri iki gihe, ibirombe byahawe ubwenegihugu kandi bigakoreshwa na REDEMI (Regie d’Exploitation et de Developpement des Mines).
birombe bya Rutongo bikora munsi y’uruhushya rw’imyaka 25 rwatangiye muri 2015. Biteganijwe ko irimo toni zigera ku 54.000 za gasegeleti ishobora kugarurwa. Kuri ubu hatanga umusaruro uri hagati ya toni 40 na 70 ku kwezi, biteganijwe ko ziziyongera kugera kuri toni 200 buri kwezi mu myaka itanu iri imbere.
Ibirombe byafunzwe mu 1994 igihe itsembabwoko ryakorewe abatutsi ryaberaga. Mu 1995 bongeye gufungura bayobowe na REDEMI nka koperative y’abacukuzi kugeza mu 2008, igihe guverinoma yongeye kubegurira abikorera.
Ikirombe cya Nyakabingo giherereye ku birometero 19 (kumuhanda) ugana mumajyaruguru y’uburengerazuba bwa Kigali mu Ntara y’Amajyaruguru, hafi yumudugudu wa Shyorongi. Iki kirombe gitanga toni zirenga 50 buri kwezi ikaba ifite uruhushya rw’imyaka 25 rwatangiye muri 2015.
[Hindura | hindura inkomoko]Ubushakashatsi ku bucukuzi bw’ibirombe byagiye bikorwa kubera kwirundira hamwe kwibintu bitandukanye bizankwe n’amazi bwatangiye mu mpera za 1930, ariko nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose ni bwo hatangiye gucukurwa mu buryo bwemewe kandi buhoraho. Gucukura munsi yubutaka byatangiye nyuma mu 1960 bakora indani cyangwa imingoti yakorwaga bakurikirana ifiro y’ isarabwayi iteye nkuko umusozi uteye ( amabuye cyimeza) . Ayo mabuye yagaciro acukurwa hakorwa imyobo miremire itandukanywa n’umusozi ukomeye , Hari Kandi amafiro agenda bitandukanye nuko umusozi uteye acukurwa mu buryo bwo kuyimaramo
ine itanga toni zigera kuri 20 buri kwezi za gasegereti, hamwe na Kolota nkeya iboneka mu duce twa Duha na Ntunga, ikaba ifite ruhushya rw’imyaka 25 rwatanzwe muri 2014 muri Piran Rwanda Limited.
Iyi mine kandi irimo ubwoko bwiza bya Litiyumu iboneka muri Ntunga. haracyakorwa inyigo yimbitse kugirango hamenyekane uburyo bwiza yacukurwamo.
- ↑ https://trinity-metals.com/kin/ahabanza/imishinga/
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2024-07-24. Retrieved 2024-07-24.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://muhaziyacu.rw/umutungo-kamere/amabuye-yagaciro/