GUCIBWA MU RWANDA RWO HAMBERE
Igihano cyo gucibwa cyabagaho mu Rwanda rwo hambere[1]
[Hindura | hindura inkomoko]Guhana si ibya vuba, mu muryango mugari wose ubamo abantu habamo abakosa, ari yo mpamvu ishyanga ryose rimaze kwiyubaka, rishyiraho amategeko, abayarenzeho bagahanwa. No mu iyubakwa ry'u Rwanda ni ko byagenze, abami bagize uruhare mu kurwubaka bashyizeho imiziro n'imiziririzo, ubirenzeho akabihanirwa bikomeye.[1]
Amateka agaragaza ko Umwami Cyilima Rungwe ari we wahaye umurongo nyawo ibijyanye n'ubutabera bw'u Rwanda, abinyujije mu nteko eshatu ari zo Inteko y'umuryangoo, Inteko y'Abunzi n' Inteko Gacaca, ziyongera ku Inteko y'Ibwami yari yarashyizweho na Gihanga Ngomijana. [1]
Ebyiri muri zo zibanza zari Inteko zunga na ho izindi ebyiri zikaba Intko zihana ndetse bikakakaye, kugira ngo zifashe igihugu n'abaturage gutanga ubutabera bwifuzwa. Hatangwaga ibihano bitandukanye birimo guhabwa imbabazi, gucibwa icyiru, kunyagwa, gucibwa no kwicwa.[1]
Icyo tugiye gusesengura muri ibyo ni ikijyanye no gucibwa kuko cyatangwanwaga , amabwiriza akomeye kuruta ibindi bihano byose. Mu kurangiza imanza zabaga zaciwe mu butabera mu Rwanda rwo hambere,hariibyinshoi byifashishwaga, byakorwaga n'Abase,bifashishaga ibintu bitandukanye. [1]
Igihano cyo gucibwa cyashyirwaga mu bikorwa hifashishijwe ingoma. I Bwami habaga ingoma z'imihango zikagira imirishyo yazo igenewe kugaragaza igikorwa iki n'iki kigiye kuba. No gushyira mu bikorwa igihano cyo gucibwa habaga umurishyo w'ingoma wavugaga umenyesha yuko kanaka uwo ari igicibwa. Ibyo ni byo bitaga gucishwa igoma.[1]
Iyo umuntu yabaga yagomeye umwami cyangwa se yigometse ku muryango, yacishwaga ingoma akaba ikiroroge, ntabe akigira agaciro mu bandi, icyo yabaga yakoze ntigihame umuryango. Uwo yabaga akomwe ku kintu cyose kiri mu gihugu, ntiyashoboraga kuba yahabwa amazi yo kunywa, yakugamishwa imvura iguye, yavoma ku iriba iryo ari ryo ryose ryo mu gihugu n' ibindi.[1]
Iyo umuntu yacishwaga ingoma yahungiraga mu mahanga aturanye n'u Rwanda, we cyangwa se urubyaro rwe bakaba barashoboraga kuzagaruka i Rwanda, ingoma y'uwamuciye imaze guhanguka.[1]
Icyakora ntiyashoboraga guhirahira ngo agaruke i Rwanda mu gihe yabaga yakoreweho umuhango wo gucishwa urusengo keretse ubuvivi bwe ni bwo bwagarukaga. Urusengo cyari igikoresho cy'umuziki cyahinduwe ikirango cy'u Rwanda ku ngoma ya Gihanga Ngomijana.[1]
Shakira hano