GREEN AMAYAGA

Kubijyanye na Wikipedia
Guterra ibiti
ibiti muri Grreen Amayaga

Green amayaga ni umushinga mugari igihugu cy'u Rwanda cyashyizemo imbaraga ugamije kubungabunga ibidukikije n'urusobe rw' ibinyabuzima biherereye mu gice cya amayaga intara ya amajyepfo mu turere dusanga tune aritwo gisagara , nyanza [1],kamonyi na ruhango .

Mumushinga mugari wa green amayaga hari kwibandwaho gutera ibiti ku misozi ihanamye , kubungabuna imigeze ,no kubungabunga ishyamba ryakimeza ry kibirizi [2]

Intego z 'umushinga wa green amayaga[hindura | hindura inkomoko]

Green amayaga ni umushinga watangiye ugikomeje mugihe ki imyaka 6 kuva 2020-2025 ukaba ugamije kuzahura ibidukikije by'igice cya amayaga haterwa abiti byubwoko butandukanye ibivangwa n'imyaka ni ibindi , kunungabunga inkengero z' imigeze ,ubukanguramba kubahinzi kubijyanye no kubungabunga ibidukikije, gucurura imirwanya suri mu misozi ihanamywe iherere mu gice cya amayaga mu rwego rwo kwirinda amapfa yaterwa ni ibizaza bitandukanye harimo izuba ryishi n'imvura [3].

Ibimaze kugerwa ku mushinga wa green amayaga[hindura | hindura inkomoko]

Ibikorwa byakozwe kuva umushinga ugitangira  hari ugutera ibiti bivangwa n’imyaka bisaga miliyoni n’ibihumbi 400, gutera ibiti byera imbuto ziribwa, gutera amashyamba ku misozi n’ibiti ku mihanda, gusana amashyamba kimeza arimo n’irya Kibirizi-Muyira, no kubungabunga inkengero z’imigezi., higishijwe na abaturage batuye igice cya amayaga imihingire irwanya isuri hongerwa umusaruro .

mugukanguri abaturage mu gukoresha uburyo bwo gucana butangiza ibidukikije  hamaze gutangwa imbabura za rondereza zisaga ibihumbi 10[4] .

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

Igice cya mayaga mu ntara y'amajyepfo
  1. Nyanza: Hagaragajwe uruhare rw’abaturage mu gukumira ubutayu mu gice cy’Amayaga - IGIHE.com
  2. Umushinga wa Green Amayaga ugeze kuri 25% mu mwaka umwe umaze utangiye - Kigali Today
  3. Abahinzi b’i Burasirazuba, Kigali n’Amayaga bagiriwe inama ku myitwarire mu mpera za Nzeri - IGIHE.com
  4. Umushinga wa Green Amayaga ugeze kuri 25% mu mwaka umwe umaze utangiye - Kigali Today