GIHANGA NGOMIJANA
GIHANGA NGOMIJANA
[Hindura | hindura inkomoko]Ni umwami wambere w'Urwanda wahanze ingoma y'urwanda wavukiye mu umubari (Ubu ni mukarere ka kayonza) Mu ntangiriro z’ubutegetsi bwe, Gihanga nta ngoma yimanye, ahubwo yategekeshaga ibindi birango bibiri aribyo inyundo n’ikindi gikoresho cy’umuziki bita urusengo.Ibyo gushyiraho ingoma nk’ikimenyetso cy’ubwami ngo yaba yarabizaniwe n’uwitwa Rubunga nawe abikopeye mu bucurabwenge bwakoreshwaga n’abitwa Abarenge. Abarenge bari Abasinga, aribo bitwaga Abasangwabutaka(bivuga abo Abanyiginya basanze bategeka) ngo akaba ari bo bari mu gihugu mbere y’uko iriya ngoma Nyiginya iza kurutegeka.Ingoma ya mbere yakoreshejwe n’ubutegetsi bwa Gihanga yahawe izina rya Rwoga bituruka ku ijambo ’kwogera’ cyangwa se ’kwamamara’.[1]
Abagore Gihanga Yashakanye nabo
[Hindura | hindura inkomoko]Ikindi amateka garagaza, avuga ko Gihanga yagiye abyara abana batandukanye badahuje ba nyina kuko nawe yari afite abagore benshi nk'uko byari bisanzwe bimenyerewe mu Rwanda rwo ha mbere.
Umugore wa mbere wa Gihanga ari uwitwa Nyamususa akaba umukobwa wa Jeni uturuka mu bwoko bw'Abarenge akaba yarabyaranye n'uyu mugore Kanyarwanda Gahima (Wamusimbuye ku Ngoma),
Kanyandorwa Sabugabo se wa Mushambo ukomokwaho n'ubwoko bw' Abashambo (Wabaye Umwami wo mu Ndorwa),
Ndetse n'uwitwa Kanyabugesera Mugondo se wa Muhondogo sekuruza w'ubwoko Abahondogo (Bategetse u Bugesera ),
Ndetse na Nyirarucyaba umukuramberekazi w'ubwoko bw'Abacyaba (Bategekaga Ingoma y'u Bugara).
Gihanga yarongoye kandi Nyangobero ukomoka mu Bunyabungo (Intara ya Kivu y'Amajyepfo) barabyarana Kanyabungo Ngabo waje gutegeka mu Bunyabungo ndetse arongora na Nyirampirangwe babyarana Gashubi se wa Gashingo ukomokwaho n'abitwa Abashingo ndetse ngo babyarana n'undi mwana witwa Gafomo.
Gihanga yari afite undi mugore w'inshoreke witwaga Nyirarutsobe babyarana Rutsobe umukurambere w'abo mu bwoko bw'Abatsobe.[2]