Filime y'inkomoko
Dusenge Clenia wamenyekanye nka Madedeli muri sinema y’u Rwanda, atangiye gusohora filime ye bwite y’uruhererekane yise ‘Inkomoko’. Amaze gushyira hanze uduce twinshi tw’iyi filime.
Ni filime igaragaramo abandi bakinnyi bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda nka Emmanuel Rugaba na Kakuze Cecile.
Mu kiganiro na IGIHE, Madedeli mu minsi yashize ubwo yatangiraga kuyishyira hanze, yavuze ko yari amaze iminsi mu myiteguro yo gukora filime ye bwite. Ati “Uyu ni umushinga wagutse ugizwe na filime y’uruhererekane ifite inkuru zivuga ku nkomoko y’ibibazo benshi bakunda guhura nabyo mu buzima bwa buri munsi.”
Madedeli ahamya ko iyi filime izagaragaza ingeri zitandukanye z’ubuzima bwa buri munsi bw’abantu, hibandwa ku bibazo biba mu miryango.
Uretse Papa Sava yamamayemo, Madedeli yanamenyekanye muri filime nka ‘Indoto’, ‘Kaliza wa kalisa’ na ‘The Bishop’s Family’. [1]