Jump to content

Falcon golf and country club

Kubijyanye na Wikipedia

Falcon golf and country club ni ahantu umuntu ashobora kuba yaruhukira kuko hakorerwa n'igikorwa cy'ubukerarugendo, haherereye mukarere ka Rwamagana umurenge wa gishali mukagali ka gati

Aha kuri falcon golf habera imikino itandukanye harimo nk'amasiganwa yamagare,gutwara ubwato ndetse habera imikino ya golf

Akamaro ka falcon golf and country club[1]

[hindura | hindura inkomoko]

Ibi byose nibyo bita ubukerarugendo bushingiye ku mikino (sports tourism), biteza imbere ubukerarugendo ku kiyaga ndetse binateza imbere abahatuye, kuko byinshi mu biribwa n’ibinyobwa bigurwa aho iki kibuga cya hegitari 30 giherereye, ndetse n’abahatuye bakahabona akazi

Rutamu Innocent, avuga ko abatwaza ibikoresho abakinnyi ba golf bahembwa 5,000Frw ku munsi, kandi akenshi hakina abantu nibura 60 ku munsi, cyane cyane guhera kuwa gatatu kugera ku cyumweru. Avuga kandi ko ikibuga gifite abakozi 25 bahoraho bacyitaho umunsi ku munsi, kandi bose bakaba ari ab’aho hafi.

  1. https://muhaziyacu.rw/ubukerarugendo/hakorwa-iki-ngo-ubukerarugendo-butezwe-imbere-ku-kiyaga-cya-muhazi/