Umurerwa Evelyne

Kubijyanye na Wikipedia
(Bisubijwe kuva kuri Evelyne Umurerwa)

AMATEKA[hindura | hindura inkomoko]

Evelyne Umurerwa

Umurerwa Evelyne n'Umunyarwandakazi wavutse m'umwaka (1977) aho yavukiye mu karere ka Nyarugenge[1] umugi wa kigali ni mwene Eduard Nsababera na Blandine Mukasekuru, yashakanye n'uwitwa Jean-Marie Uwizeye k'itariki (8/1/2000) uyu mugabo babyaranye abana 3.

AMASHURI YIZE[hindura | hindura inkomoko]

Evelyne Umurerwa yize amashuri yisumbuye kukigo cya Centre Islamiques de l'Enseignments Secondaires de Kigali (CIESK) Akomereza amashuri ya kaminuza ku kigo cya Kigali independent yiga ishami ry'imibanire.

AKAZI YAKOZE[hindura | hindura inkomoko]

Umurerwa n'umunyarwandakazi w'umunyamakuru ukorera Radio na television by'Urwanda[2] kuva mu mwaka (1998)[3] aho abimazemo imyaka irenga 20,yakoze kuri radio na television by'igihugu agisoza kwiga amashuri yisumbuye nyuma anaminuza akora ako kazi k'ubunyamakuru, mu kazi akora kuri television 'rwanda yibanda kubiganiro bijyanye niterambere cyane cyane ry'igitsina gore aho yakoze ikiganiro cyitwa Iterambere ry'Abagore muri ikigihe arimo gukora ikiganiro cya Tinyuka urashoboye[4] kuva mu mwaka (2010) kuri television y'Urwanda aho iki kiganiro gishishikariza abagore kwitinyuka bakihangira imirimo bagakora imishinga mitoya bahereye kugishoro gitoya ibi bizabarinda guhora batergereje ibivuye kubagabo babo bakigira ubwabo,Umurerwa Evelyne kandi akora ikindi cy'iganiro cy'itwa Inzozi zanjye, nacyo kuri telesiziyo yu Rwanda, uyu munyamakuru kandi akora mukanama nkemura mpaka mu gihe cya miss Rwanda kuva mu mwaka 2020[5].

MU GIHE CYO KURUHUKA[hindura | hindura inkomoko]

Mugihe cyo kuruhuka igihe Evelyne atari mukazi akunda kuba arikumwe n'umuryango we ndetse n'inshuti ze,akunda gukora siporo cyane harimo kwiruka,koga,gym tonic ndetse na sauna aho abikorera k'Umubano Hotel.

urugendo rwa Umurerwa Evelyne[hindura | hindura inkomoko]

ababyibuka mu myaka ya 2000 barabyibuka aho buri wagatandatu mumasaha y'umugoroba buriwese yabaga yicaye imbere ya televiziyo uwo iwabo batayitunze akajya kuyivumba , yaga gucikwa n'ikiganiro Tele Detente cyacaga kuri Televiziyo Rwanda arinayo yonyine yakoreragaho mujyihugu. Iyo avuze iki kiganiro cyangwa amakuru mu Kinyarwanda , mubitekerezo byabenshi haza izina umurerwa Evelyne kuko aribyo uyumugore umaze imyaka 20 na akora kuri Televiziyo y'u Rwanda yamenyekanyeho cyane.6

SHAKIRA HANO[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.newtimes.co.rw/section/read/64059
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-14. Retrieved 2022-04-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://www.newtimes.co.rw/section/read/80370
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2021-06-14. Retrieved 2022-04-30.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://web.archive.org/web/20210924131234/https://genesisbizz.com/Miss-Rwanda-2020-uko-byari-bimeze-mu-ntara-enye-z-igihugu

6. https://mobile.igihe.com/serivisi/special-pages/womens-month/inkuru/article/urugendo-rwa-umurerwa-evelyne-umaze-imyaka-isaga-17-asoma-amakuru-kuri