Edema ya angioneurotic
Angioedema ni ahantu habyimba uruhu n'ingingo munsi y'uruhu cyangwa mu ruhu.
Ibimenyetso
[Hindura | hindura inkomoko]Angioedema ni ahantu habyimba uruhu n'ingingo munsi y'uruhu cyangwa mu ruhu.[1] Kubyimba bishobora kugaragara mu maso, ku rurimi, mu mihogo, mu nda, cyangwa mu maboko no mu maguru.[1] Akenshi bifitanye isano n'uduheri, tubyimba mu ruhu rwo hejuru.[1][2] Itangira ry’indwara rikunze kuba mu minota cyangwa amasaha.[1]
Impamvu
[Hindura | hindura inkomoko]Uburyo bw'ibanze bukunze kuba burimo histamine cyangwa bradykinin.[1] Ubwoko bujyanye na histamine buterwa n'ingaruka z'ubwivumbure ku bintu nk'udukoko, ibiryo, cyangwa imiti.[1] Iyi verisiyo ijyanye na bradykinin ishobora guterwa n'ikibazo cy'umubiri uvukana kizwi nka C1 esterase inhibitor deficiency, imiti izwi nka angiotensin-converting enzyme inhibitors, cyangwa indwara ya lymphoproliferative.[1]
Ubuvuzi
[Hindura | hindura inkomoko]Ibikorwa byo kurinda inzira z'ubuhumekero bishobora kuba birimo gushyira umuyoboro mu muhogo (intubation) cyangwa cricothyroidotomy.[1] Angioedema iterwa na histamine ishobora kuvurwa hakoreshejwe imiti irwanya histamine (antihistamines), imiti ya corticosteroids, na epinephrine.[1] Ku bafite indwara iterwa na bradykinin, umuti ubuza C1 esterase, ecallantide, cyangwa icatibant ushobora gukoreshwa.[1] Plasma nshya ikonje ishobora gukoreshwa mu mwanya wayo.[1] Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, iyi ndwara yibasira abantu bagera ku 100.000 buri mwaka.[1]
Inyandiko
[Hindura | hindura inkomoko]- 1 2 3 4 5 6 7 8 9 10 11 12 Bernstein, JA; Cremonesi, P; Hoffmann, TK; Hollingsworth, J (December 2017). "Angioedema in the emergency department: a practical guide to differential diagnosis and management". International Journal of Emergency Medicine. 10 (1): 15. doi:10.1186/s12245-017-0141-z. PMC 5389952. PMID 28405953.
- ↑ Habif, Thomas P. (2009). Clinical Dermatology E-Book (in Icyongereza) (5 ed.). Elsevier Health Sciences. p. 182. ISBN 978-0323080378. Archived from the original on 2017-09-10.
Ihuza ryo hanze
[Hindura | hindura inkomoko]- Amafoto ajyanye na Edema ya angioneurotic kuri Wikimedia Commons