Drocelle Mukarubayiza
Appearance
Drocelle Mukarubayiza ni umunarwandakazi ukina filimi akaba azwi cyane mu ikinamico yitwa Musekeweya inyura kuri radiyo Rwanda.
Amateka y'umwuga
[Hindura | hindura inkomoko]Drocella yamenyekanye mu ikinamico ya museke weya inyura ku ma radiyo atandukanye mu Rwanda cyane cyane kuri radiyo Rwanda kuko iyo kinamico inyuraho kabiri cyangwa gatatu mu Cyumweru. Ikinamico ya Musekeweya yatangiye kukinwa kuri radiyorwanda kuwa 26 Gicuransi muri 2004 akaba ari nawo munsi wambere ihiseho.[1]
Mukarubayiza akina ku izina rya Zaninka akaba ari umwe mubakinaga musekeweya bamamaye bitewe n'ubuyo batangagamo ubutumwa doreko ahanini iyi kinamico yari igamije kunga no gukiza ibikomere abanyarwanda muri rusange nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 byagiye bibigisha kubana amahoro.[1]