Dr. Bernadette Arakwiye

Minisiteri y' Ibidukikije yabonye Minisitiri mushya kuga kuwa 24 nyakanga ubwo Nyakubahwa perezida wa repubulika y' u Rwanda Paul KAGAME ubwo yashyiragaho guverinoma nshya, Dr. Bernadette Arakwiye yasimbuye Dr. Uwamariya Valentine wayoboraga iyi minisiteri kugeza ubu.[1] [2]
Amateka
[Hindura | hindura inkomoko]minisitiri w' ibidukikije Dr. bernadette Arakwiye ni umunyarwandakazi wize kurwego ruhanitse mu mashuri atandukanye yo mu Rwanda no mumahanga nko mu bwongereza na Amerika, kandi yanakoze imirimo inyuranye y' ubushakashatsi mu bigo mpuza mahanga bikora ibyerekeye ibidukikije n' ubumenyi bw' isi.
Amashuri yize
[Hindura | hindura inkomoko]Dr. bernadette Arakwiye yize muri kaminuza nkuru y' u Rwanda ahakura impamyabumenyi y' icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu binyabuzima, yongeye kubona impamyabumenyi y' icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bidukikije muri kaminuza ya Antiock University New England kandi nanone yabonye impamyabushozi y' ikirenya mu bumenyi bw' isi ayikuye muri kaminuza ya Clark university muri Massachusetts, Amerika. [3]
Imirimo yakoze [4]
[Hindura | hindura inkomoko]Dr. bernadette Arakwiye mbere yo kuba minisitiri w' ibidukikije muri Guverinoma y' u Rwanda yari umuyobozi mukuru wa World resources Institute (WRI) ayoboye porogaramu ya Land restoration kuri afrika, kandi yanabaye umuyobozi w' inama y' ubutegetsi yarishinzwe kwiga kuri porogaramu yo kubungabunga ubutaka muri Afrika, ariko mbere yaho yari umushakashatsi ari research associate mukigo cya conservation international muri amerika, ndetse yanabaye research assistant mukigo cya Dian fossey gorilla funds international mu Rwanda.
Vuga
[Hindura | hindura inkomoko]
- ↑ https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/guverinoma-nshya-minaloc-minisiteri-y-ibidukikije-zihawe-abaminisitiri-bashya
- ↑ https://www.newtimes.co.rw/article/28352/news/politics/four-new-faces-as-kagame-appoints-cabinet-members
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2025-07-16. Retrieved 2025-07-25.
{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://gorillafund.org/uncategorized/bernadette-arakwiye-from-karisoke-to-keene-new-hampshire/