Cana rumwe i musanze

Kubijyanye na Wikipedia

Intangiriro[hindura | hindura inkomoko]

Akarer ka Musanze

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, bahawe amashyiga yo gutekaho arondereza inkwi azwi nka ‘Cana rumwe’, baravuga ko bagiye guca ukubiri n’imyotsi yajyaga ibatera indwara zo mu myanya y’ubuhumekero.[1][2]

Igikorwa[hindura | hindura inkomoko]

Amashyiga ya Kinyarwanda

Iki gikorwa cyakozwe n’umushinga DeLAGua usanzwe utanga aya mashyiga mu rwego rwo kurandura ingaruka n’indwara ziterwa n’imyotsi ndetse no kurengera ibidukikije kuko aya mashyiga akoresha inkwi nkeya. Aya mashyiga afite agaciro k’ibihumbi 70 Frw, yahawe imiryango 2 100 yo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze.[1]

Cana rumwe ku baturage[hindura | hindura inkomoko]

abaturage bavuga ko abari basanzwe batekesha amakara, bahendwaga cyane dore ko muri iki gihe abona umugabo agasiba undi, iyi gahunda bari kuyikora ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima kuko afasha abaturage kutarwara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero ziterwa n’imyotsi nk’ibihaha ndetse n’izifata amaso.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://rwandatribune.com/musanze-imiryango-2-100-yahawe-amashyiga-ya-cana-rumwe-iravuga-ko-iciye-ukubiri-nimyotsi/
  2. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/shyogwe-abaturage-1-009-bahawe-amashyiga-ya-cana-rumwe-azabakemurira-ikibazo-cy-inkwi