Bull dogg

Kubijyanye na Wikipedia

Ndayishimiye Malik Bertrand yamenyekanye ku mazina menshi gusa iryamamaye ni Bull Dogg[1], uyu  yavutse tariki ya 16/09/1988. Ni umuraperi wamenyekanye mu njyana ya Hip-Hop y’umwihariko wa Old School-(ishuri rya kera). Icyakora muri iyi minsi yinjiye mu njyana ya New School. Uyu muraperi yakuriye mu itsinda rya Tuff Gangz[2] aho yakoranaga na Fireman, Jay Polly ndetse na Green P icyakora magingo aya iri tsinda bararisenye  maze bakuramo Jay Polly abasigaye bishingira ikitwa Stone Church.

Amateka[hindura | hindura inkomoko]

Urugendo rwa muzika[hindura | hindura inkomoko]

Bull Dogg yamenyekanye cyane[3][3] mu mwaka wa 2008 ubwo yasohoraga indirimbo "Umunsi w’Imperuka" igakundwa cyane bitewe no gukoresha amagambo bita ‘slang’ amenyerewe ku banyamerika. Iyi ndirimbo yakunzwe bikomeye n'abafana b’injyana uyu muraperi yabarizwagamo, nyuma yahise asohora iyitwa “Imfubyi” yaririmbanye na The Ben irakundwa cyane ndetse irakinwa ku maradio atandukanye haba mu Mujyi wa Kigali ndetse na hanze yawo. Izina Bull Dogg rihita ritangira kwamamara rityo. Uyu muraperi wakunze gukora ku giti cye[4] nubwo yari ari mu itsinda rya Tuff Gangz yakunze kugira amahirwe yo gusinya amasezerano mu nzu zinyuranye zitunganya muzika aho muri 2013-2014 uyu muraperi yinjiye muri Infinity Record icyakora nyuma y’imyaka ibiri gusa  ni ukuvuga muri 2016 akaza kuyivamo yerekeza muri Touch Record aho aherutse kuva dore ko atamazemo n’umwaka aha akaba yarahamaze amezi atandatu gusa mu gihe yari afite amasezerano y’imyaka ibiri yose.[5][5]

References[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://inyarwanda.com/inkuru/75163/pggss7-preview-amateka-n-ibigwi-bya-bull-dogg-wazanye-ijambo-75163.html
  2. https://rwandaroundup.blogspot.com/2020/07/Umuhanzi-Bulldog-agiye-kujya-aririmba-indirimbo-zihimbaza-Imana.html
  3. 3.0 3.1 https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bull-dog-yihereyeho-yavuze-abandi-aha-amahirwe-yo-guhatana-muri-guma-guma
  4. https://umuryango.rw/ad-restricted/article/bull-dogg-yahishuye-ibintu-3-by-ingenzi-yungukiye-mu-kuba-yarakiriye-agakiza
  5. 5.0 5.1 http://igihe.wikirwanda.org/news.php?groupid=4&news_cat_id=5&news_id=11459